Umuraperi Utuje Sody ushaka kuzamura ijwi rya Hip Hop yashyize hanze indirimbo yise 'Beat Badashaka'-VIDEO

Imyidagaduro - 18/12/2020 8:09 PM
Share:

Umwanditsi:

Umuraperi Utuje Sody ushaka kuzamura ijwi rya Hip Hop yashyize hanze indirimbo yise 'Beat Badashaka'-VIDEO

Umuhanzi ufite inyota yo kuzamura muzika Nyarwanda cyane cyane injyana ya Hip Hop, Sody Utuje, nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise “Gute " ubu yamaze gusohora iyitwa “Beat Badashaka " mu buryo bwa Freestyle.

Utuje Sody ukora injyana ya Hip Hop, ibihangano bye usanga byibanda cyane ku nkuru mpamo iba yerekana ubuzima busanzwe bwa rubanda. Yagiye akora indirimbo zitandukanye zirimo “Umuzika ", “Go Hard ", “Muri Ghetto " n’izindi.

Uyu muhanzi amaze igihe kinini muri muzika n'ubwo afatwa nk’ukizamuka. Aganira  na InyaRwanda, yavuze ko mu gihe amaze cyose akora Hiphop, ubu ari cyo gihe cyo kwisobanukirwa no kwerekana imbaraga aho avuga ko mu mwaka utaha wa wa 2021 azashyira imbaraga nyinshi mu muziki akora.


Sody yakabaye yarakoze ibihangano byinshi kandi bikagera kure nk'uko abitangaza, gusa avuga ko yahuye n'imbogamizi y'icyorezo cya Coronavirus cyasubije inyuma imyidagaduro yose muri rusange. 

Injyana ya Hip Hop amazemo igihe, abona yarasubiye hasi cyane ari nayo mamvu azanye ingamba zo gukora cyane kugira ngo abakunzi b'iyi njyana bongere bayiyumvemo. Indirimbo “Beat Badashaka " iri mu ndirimbo zikoze mu buryo bwa Freestyle.

KANDA HANO WUMVE “BEAT BADASHAKA " YA UTUJE SODY



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...