Davis D yamaze gushyira hanze indirimbo nshya “Bon” yari imaze igihe itavugwaho rumwe bitewe n’inkuru zayibanjirije ariko bisa nko kuyiteguza. Umureberera inyungu yamaze kubwira InyaRwanda icyo bateganya mu gihe ibitaramo byagaruka.
Nta masaha arenze abiri
indirimbo Bon ya Davis D igiye hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Mu
kiganiro kigufi InyaRwanda.com yagiranye na Bagenzi Bernard ureberera inyungu za Davis D, yasobanuye ko ari indirimbo yakorewe i Dubai
ikaba irimo umunyamideri usanzwe ukora ako kazi ko kugaragara mu ndirimbo.
Ku kijyanye n’amafaranga Bernard yirinze kuvuga ayayishowemo ariko yasobanuye ko ihenze cyane, ati ”Na we urayibona ko iri ku rwego ruhambaye”. Bernard nyiri Incredible irimo abahanzi barimo na Davis D yasobanuye ko iyo ndirimbo ije yiyongera ku zindi zizaba ziri kuri Alabum “Afro killa” izasohoka umwaka utaha ikazaba iriho indirimbo 20.
Ese Davis D yiteguye kuyigeza
hanze y’u Rwanda?
Bagenzi Bernard asobanura
ko yamaze kuyishyikiriza amateleviziyo mpuzamahanga nka Trace n’izindi dore ko
avuga ko iri ku rwego rumwe n’iz’abahanzi bo muri Nigeria. Ni indirimbo yasohotse itegerejwe na benshi nyuma y'inkuru zayibanjirije zivuga umubano udasanzwe wa Davis D n'umukobwa ugaragara muri iyi ndirimbo.
Mu minsi ishize InyaRwanda
yakoze inkuru igaruka ku bahanzi bakunzwe i Burundi aho Davis D yari mu
bakunzwe. Aya mahirwe rero Bagenzi Bernard avuga ko bamaze kwakira ubutumire
bwinshi bubasaba ko uyu muhanzi yakwerekeza yo gutaramira abamukunda
bose. Ati: "Corona nicogora Davis D azajya gutaramira i Burundi kuko twabisabwe
kenshi”.
Turi mu bihe bidasanzwe
aho abahanzi bari gukora ibitaramo kuri murandasi ariko Davis D iyo gahunda
ntayikozwa kuko afite umuziki uri ku rwego rurenze urwo gutaramira abantu kuri
murandasi nk'uko byatangajwe na Bagenzi.
TANGA IGITECYEREZO