RFL
Kigali

Iby'ingenzi wamenya ku bantu bakoresha Imoso

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/12/2020 15:01
0


Abakoresha imoso bagize hagati y’10% na 15% by’abatuye isi bose.Aabakoresha imoso kandi bifitemo udushya tudasanzwe abantu benshi batazi.utu dushya kandi aho bava bakagera baraduhuza.



Abakoresha imoso bahita bigaragaza iyo bari hamwe n’abakoresha indyo bitewe n’uburyo bifata butandukanye n’ubwabakoresha indyo. Uretse guhita bigaragaza iyo bari hamwe n'abakoresha indyo,dore ibindi bibaranga utari uzi:

1. Umunsi mpuzamahanga w’abakoresha imoso

Byatangijwe mu mwaka wa 1976, kuwa 13 Kanama ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abakoresha imoso. Uwo munsi washyizweho mu rwego rwo gushishikariza abantu kumva uburenganzira bw’abakoresha imoso ndetse no kurwanya ko bakimwa uburenganzira kubera bakoresha badakoresha indyo.

2. Kunywa Ibisindisha

Abakoresha imoso baba bashobora kunywa inzoga nyinshi ugereranije n’abakoresha indyo. Ntabwo baba bashobora kugereranya cyane ingano y’inzoga baba bari bunywe, ibi bikaba byatuma basinda cyane, iyo ari ubwa mbere baba bashobora kwandika umunani.

3. Bitwara neza cyane

Kuba badakoresha igice cy’ubwonko gisa n'icy'abakoresha indyo mu kwakira amakuru cyangwa mukugenga amarangamutima yabo, abakoresha imoso baba bagira amarangamutima arenze kurusha abakoresha indyo, ibi bigatuma bigira uburyo bwihariye bwo kwitwara neza.

4. Impanga zikoresha imoso hamwe n’indyo

Abakoresha imoso kenshi babyara abana b’impanga bakoresha amaboko atandukanye, aho umwe akoresha imoso undi akoresha indyo, ibi biba byerekana neza ko umwe mubabyeyi aba agomba kuba akoresha imoso.

5. Ubuzima bukomeye

 Abantu benshi batekerezagako abakoresha imoso baba bashobora gufatwa n’indwara byoroshye cyane kurusha abakoresha indyo, gusa ibi siko bimeze. Bo ahubwo bafite ubwirinzi bukomeye bituma bitoroshye ko barware indwara z’igifu.

6. Baba abahanga mukurwana

Abakoresha imoso baba bashobora kurwana cyane kubera gutekereza vuba cyane kugikorwa kurusha abakoresha indyo kubera bo bataba bafite ubwo buryo bwo kwihutisha amakuru budasanzwe.

7. Umujinya wabo ushira vuba kandi babasha kuwucururutsa byoroshye

Bitandukanye cyane n’abakoresha indyo, amarangamutima y’abakoresha imoso ahindurwa n’igikorwa kibera mugihe cy’iburyo bw’ubwonko bwe, ibi bikaba bitandukanye cyane no kubakoresha indyo

Bo usanga nta gikorwa nakimwe, cyangwa hari ibikorwa bike muri icyo gice cy’ibumoso bw’ubwonko bwabo, ibi bigatuma batabasha kugenga neza umujinya n’agahinda bafite.

Benshi mubamenyi mubya Neurones batekerezako byaba biterwa n’ikibazo cy’imiterere y’ubwongo, aribyo byerekana kutangana hagati y’ibice byombi by’ubwonko mu buryo bw’imikorere y’imitekerereze.

8. Baba bashoboye imikino

Kuba abakoresha imoso batsinda cyane kurusha abakoresha indyo mumikino byemejwe cyane n’ubushakashatsi bwakozwe n’abamenyi bakomoka muri Australie mu mwaka wa 2006, nuko bukaba Publiée muri Revue Neuropsychologie.

Kubakoresha imoso, basanze ko uruhererekane rw’amakuru mu bice by’ubwonko rukorwa vuba vuba cyane ugereranije n’abantu bakoresha indyo. Ibi bibafasha kwakira amakuru byihuse ndetse no kuyabonera ibisubizo. Ibyo rero nibyo bibafasha gukora ibintu bihuse mu mirimo yabo harimo nko mu mikino.

9. Baba bafite ubushobozi bwo gukemura ikibazo kimwe mu nzira nyinshi zitandukanye

10. Bifitemo guhanga udushya cyane

Umu Psychologue ukomoka mu Bwongereza Chris McManus wo muri kaminuza, Collèges de Londres, mu gitabo cye yise Right-Hand, Left-Hand yavuzeko ubwonko bw’iburyo bw’abantu bakoresha imoso buba bukora cyane ndetse neza aribyo bituma bigiramo guhanga udushya byihuse cyane kurusha abandi.

Src:www.plurielles.com








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND