RFL
Kigali

Ubushinwa bwakiriye ubutumwa bwa OMS bwo gukora iperereza ku nkomoko y’icyorezo cya Coronavirus

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:17/12/2020 12:15
0

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko Pekin izakira itsinda mpuzamahanga ry’abashakashatsi kuri Coronavirus



Ubushinwa bwamaganye byimazeyo icyifuzo cy’iperereza mpuzamahanga ku nkomoko ya coronavirus Icyakora, ntibyari byamenyekana niba abashakashatsi ba OMS bazajya mu mujyi wa Wuhan aho virusi yamenyekanye bwa mbere,

Kuri uyu wa kane, umuyobozi wa OMS ushinzwe ibibazo byihutirwa,Babatunde Olowokure, yagize ati: "OMS ikomeje kuvugana n'Ubushinwa no kuganira ku ikipe mpuzamahanga izaza gukora iperereza." Ati: "Icyo twumva muri iki gihe ni uko Ubushinwa bwakira ikipe mpuzamahanga nk'uko tubizi, ibi bizaba mu ntangiriro za Mutarama umwaka wa 2021".

Ibitangazamakuru bya Leta y'Ubushinwa byavuze ko virusi yabayeho mu mahanga mbere yuko ivumburwa i Wuhan, ivuga ko ihari ku bipfunyika by’ibiribwa byatumijwe mu mahanga ndetse n’impapuro za siyansi zivuga ko byakwirakwijwe mu Burayi umwaka ushize.

Abantu barenga miliyoni 72.92 ni bo banduye coronavirus ku isi hose ndetse  abangana na 1.641.733 barapfuye.

Src: France 24

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND