H. H. Holmes’ Hotel, iyi ni hoteli ifite amateka maremare ku isi, uwayinjiragamo akayisohokamo yashimaga Imana, yashinzwe n’umugabo wari umwicanyi ruhagwa, Herman Mudgett i Gilmanton, muri New Hampshire, mu 1861 akaza kwimukira i Chicago.
Uyu mugabo wari umuhanga mu by'imiti yitwa 'Dr.
Henry Howard Holmes ', yaje gutegura umugambi w’amayeri wo kwica abantu, maze yubaka
hoteri ihinduka ahantu ha nyuma h'ihohoterwa. Buri cyumba cyo muri iyi hotel,
cyari umutego w'urupfu wagenewe kwica urubozo.
Holmes afatwa nk’umwicanyi ruharwa wa mbere muri
Amerika. Amaherezo yemeye ubwicanyi bw’abantu 27, nyamara umubare nyawo w'abo
yahitanye washoboraga kugera kuri 200. Homles yigeze gutangaza ko impamvu yica
abantu ari uko afitanye isano na Satani, ati: "Navukiye hamwe na satani muri njye.
Ntabwo nashoboye kumenya ko nari umwicanyi”.
H. H. Holmes Hotel, inkuta zayo zaravugaga yewe zikavuza induru, Koridoro zifunganye, zaka cyane kuko yari yarashyizemo za gaze ku rukuta. Ibyumba nabyo byari byarashyizwemo impuruza kugira ngo hagize umuntu uhunga bimenyekane.
Abantu bicwaga, imirambo yashyirwaga mu byombo byinshi bya acide no mu
byobo, harimo kandi ameza menshi akorerwaho
iyicarubozo. Muri Hotel harimo utubati twuzuyemo ibikoresho byo kubaga, hamwe n’itanura rinini rishobora guhuza
imibiri yose ikayitwika.
Mu byumba bya Hoteli hakorerwaga iyica rubozo
Kubera
gutinya iyo hoteli, abapolisi baje kuvumbura neza amahano aberamo n’abagiyeyo
ntibatahe, baje gutera hotel binjiramo, basanzemo aside imwe ya Vat ifite
igihanga cy’umuntu n’imbavu umunani zitarashonga neza. Iyi hotel yaje gusenywa itwitswe, hanyuma mu
1937, inyubako yagurishijwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Hoteli yaje gutwikwa
TANGA IGITECYEREZO