RFL
Kigali

Ibintu abasore bibeshyaho ko byatuma abakobwa babakunda

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/12/2020 13:17
0


Umukobwa ntiyakwimariramo ukoresheje uburyo “utekereza” ko ari bwo bwatuma akwimariramo, uko umusore abitekereza siko biba biri. Abakobwa ntibabona ibintu kimwe n'abahungu ni nayo mpamvu abahungu bibeshya ku byatuma babakunda.



Uzabano abasore benshi bakora ibintu byinshi bitandukanye ndetse binakomeye kugira ngo bakunde bemeze abakobwa nyamara usanga barataye umwanya wabo kuko ibyo bakora sibyo abakobwa bakunda. Dore bimwe nmu bintu abasore bibeshyaho ko byatuma abakobwa babakunda:

UMUKOBWA NTASHOBORA KUKWIMARIRAMO NK'UKO UBITEKEREZA

Iyo ugeregeje gukora cyane ushyizemo ingufu ngo wigarurire umutima w’umukobwa, ntibikunda. Gushaka ko umukobwa akwimariramo ukoresha imitungo cyangwa wigira umusore ukomeye cyane, ntibituma akwiyumvamo. Iyo umukobwa yumva agukunze kandi akwimariyemo, uko ugaragara inyuma cyane ntabiha agaciro gakomeye nk'uko ubitekereza. Ushobora kuba uri mu ideni rikomeye, udafite imyenda igezweho, kandi ukibana n’ababyeyi ariko iyo yakwimariyemo, ibyo ntacyo biba bivuze kuri we.

AMAFARANGA NTIYATUMA UMUKOBWA AKWIMARIRAMO

Abakuzi b’ibyinyo benshi baba bashaka abasore cyangwa abagabo bafite amafaranga menshi cyane kandi bayarekura – mu gushaka no kwereka ko bakunze cyane, ntibaba bakunze cyangwa bakeneye wowe ahubwo baba bishakira amafaranga ndetse n’ibintu bihenze cyane. Iyo umusore ateretesheje amafaranga umukobwa umwemera ni uba akurikiye amafaranga ye, ntiwabona umukobwa ugukunda bya nyabyo mu gihe ugiteretesha amafaranga.

ICYO UGENDAMO NTICYATUMA UMUKOBWA AGUKUNDA

Abakobwa cyangwa abagore bashimishwa no kubona ufite imodoka nziza kandi ihenze cyane, ku buryo anagusaba ko wamutwaramo, gusa igitangaje ni uko kuba ufite iyo modoka bitatuma akwimariramo burundu. Imodoka nziza icyo yagukorera ni ukukuzanira ba bakobwa baba bashaka kwigaragaza neza mu miryango, bakajya bayifotorezaho, ukabatwara kandi bakabona uko bafata amafoto meza yo gushyira kuri Instagram na Facebook.

INZU UBAMO NTIYATUMA UMUKOBWA AKWIMARIRAMO

Umukobwa cyangwa umugore ashobora kubona inzu yawe akabona ni nziza kandi ihura neza n’inzozi ze ariko bituma yumva agukunze by’agahe gato. Iyo abona inzu cyangwa inyubako zawe zihenze cyane agasanga imyitwarire ndetse n’imyifatire yawe ntibihuje agaciro n'izo nzu cyangwa inyubako, ahita aguta. Akeneye ko ari wowe ubwawe umutwara umutima, atari ibyo utunze urimo ukoresha kugira ngo bigufashe akazi udashoboye.

Src:www.wikihow.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND