Kigali

APR FC: Uko yabimburiye izindi kwinjira mu mwiherero ni nako izibanjirije gusohoka - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/12/2020 12:04
1

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020, nibwo abakozi b'ikipe ya APR FC basubiye mu miryango yabo nyuma y'aho shampiyona isubikiwe.APR FC niyo kipe yari yasubukuye imyitozo bwa mbere yitegura umwaka w'imikino 2020/21 harimo n'imikino ya CAF Champions League yaje gusezererwamo na Gor Mahia yo muri Kenya.


Tuyisenge mbere yo kwinjira mu modoka

Nyuma yaho Minisiteri ya Siporo isubitse shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda yari igeze ku munsi wayo wa 3 kubera ikibazo cy'ubwandu bwa Covid-19 bwari bwagaragaye muri amwe mu makipe akina iyi shampiyona, byatumye FERWAFA itegekwa gupimisha amakipe ndetse ibonye ibisubizo igahita isezerera abakinnyi bayo bagasubira mu minyango.


Nsanzimfura Keddy na we yabaye asubiye mu rugo

APR FC nyuma yo kubona ibisubizo ku mugoroba bahise bataha

Munsinzi Ange ni myugariro wa APR FC

Ikipe ya Mukura nayo yamaze gupimisha abakinnyi bayo ndetse n'abandi bakozi bivuze ko itegereje ibisubizo nayo igakora ibiteganywa n'amategeko. Amakipe yemerewe gukomeza imyitozo n'ikipe ya As Kigali ikiri mu mikino nyafurika ndetse n'ikipe y'amavubi yitegura imikino ya CHAN izabera muri Cammeroun.
ubwo APR FC yatangiraga imyitozo

Niyonzima Olivier ubwo yatangiraga imyitozo

AMAFOTO: Ntare Julius


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mani theo2 months ago
    MURI REYON SPORT BIMEZEBITE


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND