RFL
Kigali

RBC yakiriye abayobozi bashya barimo Tom Close

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/12/2020 10:09
0


Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC cyatangaje ko cyakiriye abayobozi bashya baherutse gushyirwa mu myanya barimo umuhanzi Tom Close bemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020, iyobowe na Perezida Paul Kagame.



RBC yavuze ko yakoze umuhango w’ihererakanyabubasha hagati y’abayobozi basimbuwe n’abashya bashyizwe mu myanya y’ubuyobozi muri iki kigo gishinzwe ubuzima.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC Dr. Sabin Nsanzimana yanditse kuri Twitter, kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukuboza 2020 agira ati “Twishimiye kwakira abayobozi bashya baheruse gushyirwa mu myanya muri RBC.”

RBC yakiriye abayobozi mu gihe yatangaje ko amavuriro yigenga yemewe aratangira gupima abayagana Covid-19 akoresheje Antigen Rapid Tests, uburyo butuma haboneka ibisubizo mu minota 15. Iki kigo kivuga biri mu rwego rwo kugeza serivisi zo gupima Covid-19 kuri benshi.

Tom Close uri mu bayobozi bashya bashyizwe mu myanya muri RBC, Inama y’Abaminisitiri yamuzamuye mu ntera imugira Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).

Yashyizwe kuri uyu mwanya, nyuma y’amezi umunani ari Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).

Uyu muhanzi aherutse kubwira KT Press, ko ari ibyishimo bikomeye kuri we nyuma y’uko agiriwe icyizere n’Inama y’Abaminisitiri akazamurwa mu ntera, avuga ko izi nshingano yahawe ziherekejwe ‘no gukora cyane’.

Nyuma yo kurangiza amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2013, yahise atangira gukora akazi mu bitaro bya Kacyiru mu 2014, aho yavuye ajya gukora muri RBC kuva mu mwaka wa 2015.

Tom Close avuka kuri Se wari mu Ingabo zabohoye u Rwanda. Yize ubuganga ku isezerano yahaye Nyina witabye Imana, wari ufite uburwayi bw’igifu. Nyina yitabye Imana mu mwaka wa 1996 atabashije kubona uko umuhungu we ashyira mu ngiro isezerano yari yaramuhaye.

Tom Close yatangiye umuziki yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza. Mu 2005 yiga muri Lycee De Kigali, yashinze itsinda ry’abaririmbyi bane ryitwaga ‘Afro-Saints’.

Iri tsinda ryakoze indirimbo eshanu mu 2006 na 2007, ariko ntizamenyekanye. Indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Mbwira’ yasohoye mu 2007, yakurikiwe no gusohora Album ye ya mbere yise ‘Kuki’ yasohotse muri Gicurasi 2008.

Uyu muhanzi yasohoye Album enye hagati y’umwaka wa 2008 na 2013 zirimo ‘Sibeza’, ‘Ntibanyurwa’, ‘Komeza Utsinde’ na ‘Mbabarira

Mu 2013, Tom Close yigaragaje nk’umuhanzi ukora injyana ya Afrobeat, Dancehall, Pop na R&B. Yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo abo mu Rwanda, mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba nko muri Uganda, Radio&Weasel no muri Amerika barimo Kingston. Tom Close wegukanye ibihembo bitandukanye ni umuhanzi wubatse ufite abana babiri.

Umuhanzi Tom Close [Uwa Gatatu uri ku murongo w'inyuma uturutse ibumoso] yakiriwe mu bayobozi bashya mu Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC

Muri RBC, habereye umuhango w'ihererakanyabubasha hagati y'abayobozi bashya n'abasimbuwe




Abayobozi muri RBC baherutse gushyirwaho n'Inama y'Abaminisitiri barimo Tom Close bakiriwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND