RFL
Kigali

Umusore yafashe umukunzi we ari gusambana na Pasiteri ahita bose abatwika barakongoka

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:17/12/2020 9:22
0


Nta kintu kibabaza nko gufata umukunzi wawe aguca inyuama, kuko ni kimwe mu bizamura kamere mbi ya muntu, nk’uko umugabo wo muri Nigeria, Etifa Obukulubu yafashe umukunzi we aryamanye na Pasiteri bose ahita abatwika kubera uburakari bukabije.



Aya mahano yabereye mu gace ka Igbogene muri Leta ya Bayelsa muri Nigeria. Uyu musore yatangarije abanyamakuru ko yabafashe bombi bari buriri/ku gitanda bakora imibonano mpuzabitsina. Obukulubu, wari mu bantu 45 bakekwaho ibyaha bitandukanye byerekanwe n’ubuyobozi bwa polisi muri Bayelsa, yavuze ko yabikoze afite uburakari nyuma yo kwitegereza mu idirishya ry’inzu akabona pasiteri hejuru y’umukunzi we.


Ikinyamakuru The Guardian cyari cyatangaje bwa mbere uburyo pasiteri, ukorana n'Itorero Rishya ry'Ababatisita n'umugore batwitwe ubwo Obukulubu yatwikaga inzu ya pasiteri kubera ubuhemu bwo gusambanya umukunzi we.

Etifa Obukulubu yagize ati: “Natewe n'uburakari ni bwo natwitse. Tumaze imyaka ine dukundana kandi muri uyu mwaka, hagati ya 30 na 31 Ukwakira, nasanze umukunzi wanjye yarahoraga ajya kwa pasiteri.

Akomeza agita Ati: “Igihe namenyaga ikibazo kiri hagati ya pasiteri n'umukunzi wanjye, nararakaye kandi icyo natekerezaga icyo gihe kwari ukubatwika. Uburakari ni bwo bwatumye mbatwika. Nabafashe basinziriye mu gitanda nyuma yo kurebera mu idirishya”. Polisi yo muri ako gace yataye muri yombi Etifa Obukulubu, wakoze ayo mahano.

Src:theguardian






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND