Kigali

Mamma mia! Cristiano yatunguye benshi ku magambo yashyize ku ifoto y'umukunzi we

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/12/2020 9:13
1


Cristiano Ronaldo yatunguye abakurikira umukunzi we Georgina Rodriguez kuri Instagram, ubwo yandikaga amagambo atangaje ku ifoto uyu mukunzi we babyaranye abana batatu, yashyize hanze ari ku buriri.



Georgina Rodriguez ukomoka muri Espagne afite miliyoni 22 z'abamukurikira kuri Instagram. Rodriguez, yifotoye ifoto ari ku buriri, ayishyira ku rukuta rwe rwa Instagram, maze inshuti ze zitangira kuyikunda no kuyitangaho ibitekerezo.

Munsi y'iyo foto Rodriguez yanditse amagambo agira ati "Kwikunda ubwawe niyo ntangiriro y'inkuru y'urukundo rudashira". Cristiano Ronaldo yaje mu bantu batanze ibitekerezo kuri iyo foto, aho yagize ati "Mamma mia". Cristiano na Rodriguez bafitanye abana batatu barimo Eva, Matteo na Alana Martina.

Ifoto Georgina Rodriguez yashyize kuri Instagram ikavugisha benshi


Cristiano na Rodriguez babyaranye abana batatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Byaruhanga Dieudonne4 years ago
    Bafitanye umwana 1 gusa... abo b'impanga si abo babyaranye.!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND