Muri uyu muziki hari abahanzi babaye ibyamamare bakigarurira imitima ya benshi bakagira igikundiro kubera ubuhanga bagaragaje ubwamamare bwabo buratumbagira nyuma baza kuburirwa irengero.
Tugiye kugaruka ku bahanzi bagize amazina akomeye ariko ubu bakaba batakigaragara cyane mu ruhando rwa muzika nk'uko byahoze. Aba tugiye kugarukaho urebye bamaze ameze 12 nta ndirimbo bumvikanyemo nshya.
Urban Boys
Iri tsinda rifite amateka maremare mu muziki nyarwanda. Ryatangiriye urugendo rw’umuziki mu karere ka Huye mu 2008 aho ryari rigizwe n’abasore batatu Nizo, Humble Jizzo ndetse na Safi. Ryarihuse mu muziki berekeza i Kigali binjira mu kibuga neza bahagaze bwuma.
Alex Muyoboke nyuma yo kubabera umujyanama barigaragaje bikomeye batwara ibihembo birimo ibya Salax Award ari nako bakomeza kwamamara kubera indirmbo zanyuze benshi zirimo Umwanzuro, Take it Off bakoranye n'umugandekazi Jack Chandiru n’izindi nyinshi.
Ntawarenza ingohe agahigo bagezeho ko kwegukana PGGSS mu 2016. Iri tsinda ryajemo kidobya mu mwaka wakurikiyeho ubwo abarigize batangazaga ku mugaragaro ko Safi atakiribarizwamo. Bakomeje gukora buhoro buhoro ugereranije na mbere kuko byahise bitangira kugaragara ko ryajemo icyuho. Bakoze indirimbo nka “Mfumbata” “Nkorakora” n’izindi. Umunsi ku wundi intege zagiye zigabanuka ku buryo kugeza ubu indirimbo baheruka ari iyitwa “Go Low” imaze umwaka bakoranye na Gihozo Pacifique na Herbert.
Kubura mu muziki kw'aba bahanzi byababaje benshi
Danny Nanone
Uyu muraperi yatangiye muzika ku buryo bweruye mu 2009
ahereye ku ndirimbo Akamunani ahita yakirwa neza nk’umuraperi mushya. Mu 2013
yahise atangira gukorana na Bridge Record inzu yari iri mu zigezwe ho zafashaga
abahanzi icyo gihe. Nyuma yaho gato mu 2014 yatangiye gukorana na Bagenzi
Bernard muri increadible Record. Aha nibwo yatangiye kugaragaza ko ari
umuraperi nyawe yamamara mu ndirimbo zitandukanye nka Forever, n’izindi nyinshi.
Kugeza ubu uyu muraperi wahatanye mu irushanwa rya PGGSS inshuro enye, kandi w’umuhanga ari mu bahanzi baburiwe irengero kuko indirimbo aheruka
ari iyitwa Soldier yo mu 2017.
Ubuhanga bwe mu mirapire bukumbuwe n'abatari bake
Allioni Buzindu
Ni umwe mu bahanzikazi bagize ibigwi n’amateka mu muziki
nyarwanda. Yagize uruhare mu kwagura uyu muziki hanze y ‘u Rwanda ubwo
yakoranaga na Washington wo muri Uganda indirmbo “Umusumari”. Nyuma yaho yakoze
izindi nyinshi zakunzwe n’abatari bake yigaragaza nk’umuhanzikazi ushoboye
bimuhesha kwinjira mu bahatana mu irushanwa rya PGGSS mu 2016.
Yakoze indirimbo zakunzwe zirimo nka “Tuza”, “Impinduka”, ”Uramfite”
n’izindi. Yagiye acika intege buhoro buhoro mu 2018 yongera kubyutsa umutwe nyuma
yo gukorana na Decent Entertainemnt inzu ifasha abahanzi iyobowe na Alex Muyoboke.
Kugeza ubu ntawe uzi iherezo ry’imikoranire ye n’iyi nzu. Gusa ari mu baburiwe
irengero mu muziki kuko indirimbo aheruka ari iyitwa “TUKO” ayashyize hanze
muri Nyakanga 2019.
Uyu muhanzikazi yari yarigaruriye imitima ya banshi ariko ubu ntawamenya aho yagiye
Grean P
Ni inkingi ya mwamba mu njyana ya Hip Hop. Ni umwe mu basore bari
bagize Tuff Gang itsinda ritazibagirana mu bakunzi b’iyi njyana. Usibye kuba
ijwi rye ryarumvikanye kenshi mu ndirimbo z’iri tsinda yanagiye yikorana
indirimbo nk'uko na bagenzi be bagiye babikora, afite nyinshi zakunzwe zirimo “Inkuta”,
“Umunsi ku munsi” n’izindi.
Nyuma y'uko iri tsinda ritandukanye bagenzi be bakomeje
gukora muzika gusa we yakomeje kugenda biguru ntege. Benshi mu bakunzi be
bibaza uko byamugendekeye. Babigarutse ho cyane nyuma yuko yongeye kubakumbuza
ijwi rye mu indirimbo “ Va ku giti” yamamaza ibyiza byo gukoresha umurongo wa Airtel
yakoranye na The Ben.
Yagaragaje kugenda biguruntege mu muziki kurusha abandi babanye muri Tuff Gang
Active
Iri tsinda rigizwe na Tizo, Olivis na Derek ryatangiye mu 2013. Mbere y’uko bahura buri wese yari umuhanzi ku giti cye nyuma yo kwihuza bazanye imbaraga nyinshi ku buryo bahise baza mu matsinda akomeye yari ahari icyo gihe. Indirimbo zabo nka “Aisha”, “Udukoryo”,”Lift”, n’izindi zakunzwe n’abatari bake ndetse no kugeza n’ubu. Hashize igihe kigera nko ku mwaka nta ndirimbo barashyira hanze.
Cyakora umwe mu barigize witwa Derek Sano niwe bigaragara ko yakoze uyu
mwaka kuko yashyize hanze indirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Down For You”
yakoranye na Linda Montez, “Lave Lava”, ndetse n’iyitwa “Wow”. Nyuma yo
gushyira hanze izi ndirimbo hari abagiye bavuga ko iri tsinda ryatandukanye. Gusa
nta makuru abihamya ahari kuko nta n'umwe mu barigize wigeze abyemeza ari nayo
mpamvu twabagarutseho nk’itsinda ryabuze mu muziki muri iyi nkuru.
Derek [Ibumoso] niwe wenyine usigaye ukora muzika muri aba basore
K8 Kavuyo
Uyu muraperi umaze inyaka 10 muri Leta Zunze Ubumwe za America amaze gukora
indirimbo zakunzwe zirimo iyitwa ”Ndaguprefera”,”Acapella”,”Ndi uw’i Kigali’’,
ziyongeraho izo yakoreye mu Rwanda nka “Alhamdulillah”, “Afande” n’izindi.
Mu myaka itatu ishize yari ahagaze neza cyane gusa bisa n'aho
byarangiriye ku ndirimbo yitwa “Ndaguprefera” imaze imyaka 4. Iyi ndirimbo yakoreye
muri PressOne mu mpera za 2016. Yarakunzwe mu 2017 n’iyindi myaka yakurikiyeho gusa
kuva icyo gihe nta yindi twongeye kubona ku buryo abenshi mu bakunzi be bibaza
uko byamugendekeye.
K8 mu myaka 3 ishize na mbere yaho yari agezweho mu ndirimbo nyinshi yakoreye muri PressOne
Asinah Erra
Uyu nawe ni umwe mu bahanzikazi bagize ibihe byiza mu muziki
ariko ubu ukaba utamenya ibye usibye kumubona mu biganiro kuri Youtube. Indirimbo
aheruka ni iyitwa “Turn Up” yakoranye na Riderman imaze umwaka.
Yigeze kugirira ibihe byiza mu muziki ariko ubu agaragara mu biganiro bitandukanye kuri Youtube gusa
TANGA IGITECYEREZO