RFL
Kigali

Bimwe utari uzi icyo bisobanura ku mubiri ukora buri munsi: Kwayura, kwitsamura, kugira ibinya n'ibindi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/12/2020 13:21
0


Ese ujya ubona ko umubiri wawe rimwe na rimwe ukora ibintu nawe udasobanukiwe nko kwitsamura, kwayura, gutsepfura, n’ibindi. Ukumva ntibyari ngombwa kuko bishobora gutuma useba mu bantu, nyamara birinda imibiri yacu cyane.



Muri ibyo biba ku mubiri wacu buri munsi kandi tudasobanukiwe ni ibi:

KWAYURA : Rimwe na rimwe ujya kumva ukumva ushatse kwayura ukabihagarika ikindi gihe ukabyibuka bigeze hagati, waba uri kuvuga mu bandi ufite ijambo cyangwa uri wenyine. Ntukagire ikibazo: kwayura ntabwo bikwirakwiza udukoko nko gukorora. Umubiri ubwawo niwo ugutera kwayura. 

Urugero: nk’igihe wakoze cyane unaniwe, ufite stress, igihe uhaze, cyangwa igihe ushaka gusinzira. Igihe wayuye ubwonko bubasha kwakira oxygen nyinshi (ariwo mwuka mwiza duhumeka) ku nshuro ebyiri z’iyo wakoreshaga. Ibyo bigatuma ubwonko bukora neza, kuko uba unaniwe. Ubutaha ujye wibuka gufata umwanya uhagije uruhure umubiri.

  • GUTSEPFURA: Kwayura bifata akanya gato ariko gutsepfura bimara akanya, kandi bishobora kuza igihe icyo ari cyo cyose, bamwe bakora ibintu byinshi bitandukanye ngo babihagarike nko gushyira agapapuro ku gahanga, cyangwa mugenzi wawe akagutera ubwoba, bamwe bakunda guhita banywa amazi, kwicara begamye cyangwa gusimbuka ku kaguru kamwe. Ese ujya wibaza impamvu rimwe na rimwe ujya utsepfura?

  • Igihe umuntu ariye yihuta, agatamira ibiryo byinshi cyangwa akarya ibiryo byinshi cyane mu gihe gito, bituma kamwe mu dutsi dutanga amakuru ku bwonko bita Vagus nerve kadakora neza. Ako gatsi niko gafashe ku gifu kajya ku bwonko no ku nzira ibiryo bicamo bimanuka. Igihe utangiye gutsepfura ntukagire ubwoba, ahubwo ujye wumvira umubiri wawe kuko uba uri kukubwira ngo utangire urye witonze.

  • GUSHIDUKA IGIHE URYAMYE : Ujya wumva igihe uba utangiye gusinzira ukikanga ugize ngo uraguye. Icyo igihe umubiri wawe uba unaniwe cyane bigatuma igihe wirambitse ibice by’umubiri wawe bimera nk'aho nabyo biruhutse. Ibi biba bikubayeho babyita 'Myoclonic cramps'. Nk'uko ushobora kubitekereza ibi nabyo birinda umubiri wawe.

Igihe utangiye gusinzira uburyo wahumekaga birahindagurika byihuse cyane. Ubutumwa buhererekanwa vuba ku bwonko bujya ku bindi bice by’umubiri buhita bugabanuka cyane, rimwe na rimwe ubwonko bwibeshya ku bibaye bukagira ngo ni umwobo cyangwa uraguye, icyo igihe buhita bwohereza ubutumwa bwo kugukangura niyo mpamvu biba bisa nk'aho ushidutse. Rimwe na rimwe n’ikintu kizi ubwenge cyane nk’ubwonko bw’umuntu bushobora kwibeshya mu murimo bukora.

  • GUSESA URUMEZA : Gusesa urumeza ni ibintu twese tuzi kuko bitubaho kenshi cyane mu buzima bwa buri munsi. Rimwe na rimwe ruza igihe ukonje cyangwa ufite ubwoba, rushobora kuza na none igihe ugize ibyiyumviro bikomeye muri wowe cyangwa urebye agace ka filime ukunda cyane. Umubiri wawe usesa urumeza mu kugenzura ingano y’ubushyuhe umubiri uba ugize. Niyo mpamvu kubera urumeza, umubiri ubasha gushyuha igihe uri ahantu hakonje.
  • KWINANURA : Igihe ubyutse cyangwa umaze kuruhuka ku manywa wumva ushaka kwinanura. Winanura igihe umubiri ushaka kwitegura imirimo inyuranye uza kuwukoresha ku munsi. Iki gikorwa gisa n'aho ari gito, ni ingenzi cyane mu gukora neza k’umubiri.
  • KURIRA : Byibuza buri wese yarabwiwe rimwe mu buzima ngo: “rira ni ngombwa birafasha”. Nubwo atari ibintu bisanzwe muri rusange kurira ku mugaragaro, ariko kurira birafasha cyane. Kurira bigabanya gupfukiranwa kw'aho agahinda cyangwa ibyishimo bibikwa mu gace k’ubwonko bita 'Cerebro cortex'  igihe ugize ububabare budasanzwe. Uregero nko kwikata, icyo gihe ubwonko buba buzimiranijwe n’ububabare. Aba-scientific benshi bizera ko mu gihe cy’ibyiyumviro by’ububabare burusha kwikata, kurira bifasha cyane. Igihe wumva ushatse kurira ujye wirekure kuko biruhura mu mutwe
  • KWITSAMURA : Kwitsamura bibaho mu mubiri igihe utuntu twinshi nk’ivumbi cyangwa microbe twirundiye mu nzira z’ubuhumekero mu mazuru. Udutsi dutwara ubutumwa tubujyana ku bwonko tubuvanye mu nzira z’ubuhumekero mu mazuru tubura uko dusobanura ubwo butumwa, ibyo bigatuma uhita witsamura mu kugabanya cyangwa gukuraho utwo tuntu tuba turi mu nzira z’ubuhumekero mu mazuru. Ese wari uzi ko igihe witsamuye umwuka usohoye uba ufite umuvudo ungana no kugenda ibirometero 160 ku isaha, ndetse uba urimo bagiteri zirenga ibihumbi 100.

  • KUGIRA IBINYA : Ujya wumva rimwe na rimwe umaze akanya wicaye wajya guhaguruka ukumva wagize ibinya mu kaguru cyangwa mu kuboko. Bamwe muri twe batangira kuvuga ngo va ku giti dore umuntu cyangwa ibindi byinshi twibwira. Ibyo bikubaho kubera ko hari igihe wicara, ukicarira udutsi tujyana ubutumwa ku bwonko tuba mu kuguru cyangwa mu kuboko, niyo mpamvu ushobora kwinosha ukumva nturi kubabara nk’ibisanzwe kubera uko kwinosha ntabwo byageze ku bwonko ngo ubabare. Niyo mpamvu kandi iyo uhagaze wumva ibintu bisa nk’ubushagarira mu kuguru cyangwa mu kuboko, icyo gihe ubwonko buba buri gushitura uturemangiro two muri ako gace ngo twongere gukora neza.
  • Src:www.wikihow.com





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND