Ese ujya ubona ko umubiri wawe rimwe na rimwe ukora ibintu nawe udasobanukiwe nko kwitsamura, kwayura, gutsepfura, n’ibindi. Ukumva ntibyari ngombwa kuko bishobora gutuma useba mu bantu, nyamara birinda imibiri yacu cyane.
Muri ibyo biba ku mubiri wacu buri munsi kandi tudasobanukiwe ni ibi:
KWAYURA
: Rimwe na rimwe ujya kumva ukumva ushatse kwayura ukabihagarika ikindi
gihe ukabyibuka bigeze hagati, waba uri kuvuga mu bandi ufite ijambo cyangwa uri wenyine. Ntukagire ikibazo: kwayura ntabwo bikwirakwiza udukoko nko
gukorora. Umubiri ubwawo niwo ugutera kwayura.
Urugero: nk’igihe wakoze
cyane unaniwe, ufite stress, igihe uhaze, cyangwa igihe ushaka gusinzira.
Igihe wayuye ubwonko bubasha kwakira oxygen nyinshi (ariwo mwuka mwiza
duhumeka) ku nshuro ebyiri z’iyo wakoreshaga. Ibyo bigatuma ubwonko
bukora neza, kuko uba unaniwe. Ubutaha ujye wibuka gufata umwanya
uhagije uruhure umubiri.
- GUTSEPFURA: Kwayura bifata akanya gato ariko gutsepfura bimara akanya, kandi
bishobora kuza igihe icyo ari cyo cyose, bamwe bakora ibintu byinshi
bitandukanye ngo babihagarike nko gushyira agapapuro ku gahanga, cyangwa mugenzi wawe akagutera ubwoba, bamwe bakunda guhita banywa amazi,
kwicara begamye cyangwa gusimbuka ku kaguru kamwe. Ese ujya wibaza impamvu
rimwe na rimwe ujya utsepfura?
- Igihe umuntu ariye yihuta, agatamira ibiryo byinshi cyangwa akarya ibiryo
byinshi cyane mu gihe gito, bituma kamwe mu dutsi dutanga amakuru ku
bwonko bita Vagus nerve kadakora neza. Ako gatsi niko gafashe ku gifu
kajya ku bwonko no ku nzira ibiryo bicamo bimanuka. Igihe utangiye
gutsepfura ntukagire ubwoba, ahubwo ujye wumvira umubiri wawe kuko uba
uri kukubwira ngo utangire urye witonze.
- GUSHIDUKA IGIHE URYAMYE
: Ujya wumva igihe uba utangiye gusinzira ukikanga ugize ngo uraguye.
Icyo igihe umubiri wawe uba unaniwe cyane bigatuma igihe wirambitse
ibice by’umubiri wawe bimera nk'aho nabyo biruhutse. Ibi biba bikubayeho
babyita 'Myoclonic cramps'. Nk'uko ushobora kubitekereza ibi nabyo birinda
umubiri wawe.
Igihe utangiye gusinzira uburyo wahumekaga birahindagurika byihuse
cyane. Ubutumwa buhererekanwa vuba ku bwonko bujya ku bindi bice
by’umubiri buhita bugabanuka cyane, rimwe na rimwe ubwonko bwibeshya ku
bibaye bukagira ngo ni umwobo cyangwa uraguye, icyo igihe buhita bwohereza
ubutumwa bwo kugukangura niyo mpamvu biba bisa nk'aho ushidutse. Rimwe na
rimwe n’ikintu kizi ubwenge cyane nk’ubwonko bw’umuntu bushobora
kwibeshya mu murimo bukora.
- GUSESA URUMEZA
: Gusesa urumeza ni ibintu twese tuzi kuko bitubaho kenshi cyane
mu buzima bwa buri munsi. Rimwe na rimwe ruza igihe ukonje cyangwa ufite
ubwoba, rushobora kuza na none igihe ugize ibyiyumviro bikomeye muri
wowe cyangwa urebye agace ka filime ukunda cyane. Umubiri wawe usesa urumeza mu
kugenzura ingano y’ubushyuhe umubiri uba ugize. Niyo mpamvu kubera
urumeza, umubiri ubasha gushyuha igihe uri ahantu hakonje.
- KWINANURA
: Igihe ubyutse cyangwa umaze kuruhuka ku manywa wumva ushaka kwinanura. Winanura igihe umubiri ushaka kwitegura imirimo inyuranye uza kuwukoresha ku munsi. Iki gikorwa gisa n'aho ari gito, ni ingenzi cyane mu
gukora neza k’umubiri.
- KURIRA
: Byibuza buri wese yarabwiwe rimwe mu buzima ngo: “rira ni ngombwa
birafasha”. Nubwo atari ibintu bisanzwe muri rusange kurira ku
mugaragaro, ariko kurira birafasha cyane. Kurira bigabanya gupfukiranwa
kw'aho agahinda cyangwa ibyishimo bibikwa mu gace k’ubwonko bita 'Cerebro cortex' igihe ugize ububabare budasanzwe. Uregero nko kwikata, icyo gihe
ubwonko buba buzimiranijwe n’ububabare. Aba-scientific benshi bizera ko
mu gihe cy’ibyiyumviro by’ububabare burusha kwikata, kurira bifasha
cyane. Igihe wumva ushatse kurira ujye wirekure kuko biruhura mu mutwe
- KWITSAMURA
: Kwitsamura bibaho mu mubiri igihe utuntu twinshi nk’ivumbi cyangwa microbe
twirundiye mu nzira z’ubuhumekero mu mazuru. Udutsi dutwara ubutumwa
tubujyana ku bwonko tubuvanye mu nzira z’ubuhumekero mu mazuru tubura
uko dusobanura ubwo butumwa, ibyo bigatuma uhita witsamura mu kugabanya
cyangwa gukuraho utwo tuntu tuba turi mu nzira z’ubuhumekero mu mazuru. Ese
wari uzi ko igihe witsamuye umwuka usohoye uba ufite umuvudo ungana no
kugenda ibirometero 160 ku isaha, ndetse uba urimo bagiteri zirenga
ibihumbi 100.
- KUGIRA IBINYA
: Ujya wumva rimwe na rimwe umaze akanya wicaye wajya guhaguruka ukumva
wagize ibinya mu kaguru cyangwa mu kuboko. Bamwe muri twe batangira kuvuga
ngo va ku giti dore umuntu cyangwa ibindi byinshi twibwira. Ibyo bikubaho
kubera ko hari igihe wicara, ukicarira udutsi tujyana ubutumwa ku bwonko
tuba mu kuguru cyangwa mu kuboko, niyo mpamvu ushobora kwinosha ukumva nturi
kubabara nk’ibisanzwe kubera uko kwinosha ntabwo byageze ku bwonko ngo
ubabare. Niyo mpamvu kandi iyo uhagaze wumva ibintu bisa nk’ubushagarira
mu kuguru cyangwa mu kuboko, icyo gihe ubwonko buba buri gushitura
uturemangiro two muri ako gace ngo twongere gukora neza.
- Src:www.wikihow.com
TANGA IGITECYEREZO