RFL
Kigali

Uwahoze areberera inyungu za Lil Wayne yamujyanye mu nkiko amushinja kumwambura Miliyoni $20

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/12/2020 11:49
0


Uwahoze ari Manager w’umuraperi Lil Wayne yamaze kugeza ikirego cye imbere y’ubutabera aho ashinja uyu muhanzi kumwambura akayabo ka miliyoni 20 z'amadolari ubwo bari bagikorana.



Umugabo witwa Ronald Sweeney niwe wahoze agenzura inyungu z’umuraperi Lil Wayne mu bijyanye n’amafaranga guhera mu mwaka wa 2002 kugeza ubwo batandukanye mu mwaka wa 2018.

Uyu mugabo akaba yareze Lil Wayne amushinja kutamwishyura akayabo k'amafaranga angana na miliyoni 20 z'amadolari. Aya mafaranga akaba yaragombaga kuyamwishyura mu mwaka wa 2005 ubwo yamuburaniraga mu kirego cyarebaga inzu ye itunganya umuziki izwi ku izina rya Young Money.

Ronald Sweeney uretse kuba yari manager wa Lil Wayne ubusanzwe yari umunyamategeko ni nawe kandi waburaniraga uyu muhanzi mu nkiko mu birego bitandukanye byaregaga uyu musore. Mu mwaka wa 2005 akaba yaratsinze urubanza rwaregaga Lil Wayne ari naho yagombaga kumwishyura miliyoni $20.

Guhera mu mwaka wa 2005 Lil Wayne yatsinda urubanza ntiyigeze yishyura amafaranga uwamuburaniye ariwe Ronald Sweeney gusa bakomeje gukorana bisanzwe amwizeza ko amafaranga azayamuha.

Umuraperi Lil Wayne ashinjwa kwambura uwohoze ari Manager we 

Mu mwaka wa 2017 umuraperi Lil Wayne yashatse undi manager witwa Cortez Bryant guhera ubwo aba agize abashinzwe inyungu ze babiri. Aba bagabo bombi ntibigeze bacana uwaka bitewe n'uko Lil Wayne yishyuraga Cortez ariko ntabashe kuvamo umwenda wa Ronald.

Ronald Sweeney yakomeje kwishyuza amafaranga ye Lil Wayne gusa uyu muraperi yicira ibiti mu matwi ari nabyo byatumye ahita amwirukana amushinja kudakora inshingano ze neza.

Kuri ubu Ronald yamaze kugeza ikirego cye mu nkiko ndetse nk'uko yabitangarije ikinyamakuru The Hollywood Reporter yizeye neza ko azatsinda.

Ibi bibaye kandi Lil Wayne yari amaze iminsi micye atsinzwe mu rubanza yaregwagamo azira gutunga imbunda mu buryo butemewe bikaba bivugwa ko yazafungwa imyaka 10.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND