RFL
Kigali

Rubavu: Bimenyimana Ismael urangamiye kogeza Yesu mu mahanga yose yasohoye indirimbo ya mbere 'Yanyishyuriye'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/12/2020 12:30
0


Bimenyimana Ismael umuhanzi mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, utuye mu karere ka Rubavu, yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Yanyishyuriye', akaba ari indirimbo akunda cyane iri mu gitabo cyo Gushimisha Imana (88), ivuga gucungurwa na Yesu Kristo.



Uyu muhanzi Bimenyimana asengera muri ADEPR akaba afite imyaka 26 y'amavuko. Mu buzima busanzwe ni umunyeshuri muri Kaminuza. Yatangiriye umuziki muri korali y'abana bato aho yari umuyobozi w'indirimbo ariko icyo gihe yari afite icyifuzo cyo kuzakorera Imana mu buryo bwo kuyiramya no kuyihimbaza, avuga n'ubutumwa muri rusange mu ndirimbo.


Ismael yatangiye kwandika indirimbo bwa mbere mu mwaka wa 2010, ariko indirimbo ya mbere (official) ayisohoye muri uyu mwaka 2020. Indirimbo amaze gukora muri studio ni 8 ariko imwe gusa niyo iri hanze, ikaba yitwa 'Yanyishyuriye' iri mu gitabo mu Gushimisha Imana (88).

Ati "Ivuga gucungurwa na Yesu Kristo, iyi ndirimbo narayikunze cyane ivuga ubuntu butangaje bwa Yesu, yatugiriye, twari abo gupfa tuzize ibyaha n'ibicumuro ariko ku bw'urukundo rwa Yesu aremera araza aratubohora atwishyurira imyenda yose twari turimo".


Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Bimenyimana Ismael yadutangarije ko intego ye mu muziki ari ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu mahanga yose n'amoko yose y'isi, binyuze mu bitaramo n'ibiterane, avuga Yesu uburyo ari Umwami kandi ko umwizera wese azabona ubugingo.

Asobanura imishinga afite mu muziki mu gihe kiri imbere, yagize ati "Mfite imishinga yo gukomeza gukora kandi nandika n'izindi indirimbo, ubu muri studio harimo indirimbo 7 nyuma y'uyu mwaka ziratangira gusohoka, kandi hamwe n'Imana nzashobozwa nayo nkomeza uyu murimo namamaza inkuru nziza".

Yasoje ikiganiro twagiranye asangiza abantu inkuru iri mu gitabo y’umusamaliya w'umunyembabazi; LUKA 10:30-35

Ati "Uyu mugani uravuga umuntu wari wagiriwe nabi ari hafi gupfa, atambukwaho n'abantu batandukanye harimo umutambyi, umu Lewi ntihagira icyo bamumarira ariko ku murongo wa 34,35, haravuga umusamariya w'umunyembabazi we amugezeho amugirira neza. Luka10:34-35.

”34, aramwegera amupfuka inguma, amwomoza amavuta ya elayo na vino, amushyira ku ndogobe ye amujyana mu icumbi ry’abashyitsi aramurwaza. 35, Bukeye bwaho yenda idenariyo ebyiri aziha nyir’icumbi ati ‘Umurwaze kandi ibyo uzatanga byose birenze ku byo ngusigiye, nzabikwishyura ngarutse.’”

Uyu musamariya ashushanya Yesu, yansanze mu isayo y'ibyaha ahantu habi cyane maze arapfata ankuramo anyambika umwambaro mwiza anshyira mu icumbi arangije anyishyurira imyenda yanjye yose. Uyu mwami akwiriye gushimwa no guhimbazwa. Icyo nasaba uwumva iyi ndirimbo ni ukwita ku butumwa buri muri iyi ndirimbo (Aravuga indirimbo ye Yanyishyuriye)".


Ismael afite intego yo kwamamaza Yesu mu mahanga yose

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA ISMAEL BIMENYIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND