RFL
Kigali

Abahanzi nyarwanda binjije agatubutse kurusha abandi bakuye mu ma sosiyete bagiranye amasezerano mu 2020

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:16/12/2020 9:26
0


N’ubwo 2020 wabaye umwaka mubi ku bantu benshi muri rusange hari abo wahiriye mu buryo bumwe cyangwa ubundi muri abo harimo n’abahanzi. Mu gihe nta bitaramo byakorwaga byari kubinjiriza, hari abahanzi bahiriwe basarura agatubutse muri za sosiyete zitandukanye bagirenye amasezerano y’imikoranire.



Uyu mwaka 2020 tugiye gusoza abenshi bavuga ko wababereye mubi muri rusange cyane cyane kubera icyorezo cya COVID-19. Ku bahanzi bakuraga amafaranga mu bikorwa bitandukanye by’umuziki, ibyabo byabaye ibindi bindi. 

Kuva tariki 14 Werurwe 2020 umuntu wa mbere wanduye COVID-19 agaragaye mu Rwanda, ibitaramo n’ibindi bikorwa bifite aho bihuriye n’imyidagaduro byahise bihagarara. Kuva icyo gihe abahanzi babayeho mu buzima bubi ku buryo bageze aho bagatakambira Leta ngo ishake uburyo runaka bwo kubafasha binyuze mw’ihuriro ryabo.

Iraguha ntimugura! N’ubwo bitari byoryoshye kuri benshi kandi na n'ubu bitoroshye kuko nta gitaramo cyemewe mu Rwanda, uyu mwaka hari abo wahiriye ku buryo basaruye agatubutse muri za sosiyete zitandukanye bagiranye nazo amasezerano. Abo tugiye kugarukaho n’ababonye ama kontaro azwi kandi y’amafaranga menshi.

Super Manager (Gakumba Patrick)


Uyu muhanzi benshi bafata nk’umunyarwenya ahanini kubera igiparu ashyira mu byo avuga, aza ku isonga mu bahanzi bahiriwe n’impera z’uyu mwaka kuko ariwe wabonye kontaro y’amafaranga menshi kurusha abandi bigatungura abantu. Kuri uyu wa Gagatandatu tariki 12 Ukuboza 2020, ni bwo yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ine yagiranye na Speranza Group Ltd.

Aya masezerano ashobora kongerwa mu gihe impande zombi zabyumvikanyeho, avuga ko muri iyo myaka azishyurwa miliyoni 200 (Frw). Speranza Group Ltd ni uruganda kugeza ubu rufite ubushobozi bwo gukora amoko umunani y’inzoga, amazi n’ibindi. Uyu muhanzi wishimiye iyi kontaro yavuze ko uru ruganda rwahisemo gukorana nawe kubera izina yakoreye igihe kini haba mu muziki n’ibindi bikorwa birimo gushakira amasoko abakinnyi.


Super Manager wiyita umwami wa Youtube niwe uza ku mwanya wa mbere na miliyoni 200 Frw

Bruce Melodie (Itahiwacu Bruce)


Uyu muhanzi ari mu babonye kontara z’amafaranga menshi kandi zirenze imwe. Tariki 29 Nyakanga 2020 yashyize umukono ku mazeserano yo kwamamaza ikinyobwa cyo muri Poland kitwa Brok. Aya masezerano azamara umwaka yatumye uyu muhanzi ahabwa sheki ya Miliyoni 50 Frw.

Yaje yiyongera ku yandi yagiranye n’izindi nganda zikomeye hano mu Rwanda zirimo n’urwa telephone za Infinix n’ibindi byinshi yagiye yamamaza. Emmanuel uhagarariye ikinyobwa cya Brok mu Rwanda yavuze ko bahisemo gukorana na Bruce Melodie kuko afite ibikorwa byivugira.

The Ben (Mugisha Benjamin)


The Ben aza ku mwanya wa gatatu mu babonye agatubutse muri uyu mwaka binyuze mu ma kontaro bagiranye n’ama sosiyete. Tariki 20 Kanama 2020, yashyize umukono ku masezerano ya miliyoni 42 z’amafaranga y’u Rwanda yo kwamamaza telefone z’uruganda rwa TECNO Mobile. 

Aya masezerano avuga ko mu gihe cy’umwaka The Ben azakorana nabo azajya yamamaza telefone ya Camon 15 Premier iri mu nshya Tecno  iherutse gushyira ku isoko. 

Twakwibutse ko aba bahanzi ari abagiye babona kontaro z’amafaranga menshi kandi azwi ndetse bikaba byaratangajwe mu itangazamakuru. Hari n’abandi tutagarutseho bagiye babona kontaro y’amafaranga atarigeze atangazwa umubare nka Papa Cyangwe wakoranye na MTN n'abandi.

The Ben ni we uza ku mwanya wa Gatatu 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND