Hashize igihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Australia n'Uburayi hagaragara impano nyinshi ndetse bamwe mu baririmbyi b'abanyarwanda n'abarundi baririmba Gospel bamaze kwigarurira imitima y'abatari bake mu Rwanda.
Kuri ino nshuro InyaRwanda.com ibazaniya undi muramyi abantu batakunze kumenya mu Rwanda nyamara ufite impano kandi uyu mwaka akaba yatanze n'indirimbo nziza muri ibi bihe byo gusoza umwaka. Bénis Lubunga ni umuyobozi wo kuramya no guhimbaza (Worship Leader) ubarizwa ku mugabane wa Amerika, akaba ari we tugiye kugarukaho.
Uyu muririmbyi ubarizwa muri Amerika, amaze iminsi 8 ashyize hanze indirimbo yise 'Imana ni nziza', akaba yayigeneye abakunzi b'umuziki wo kuramya Imana, nk'impano abahaye muri iyi minsi mikuru. Bénis Lubunga yabaye umwe mu baririmbyi bakunzwe muri aka karere k'Ibiyaga bigari harimo u Burundi, Rwanda Kenya na Tanzania. Amaze gushyira ahagaragara indirimbo 6 harimo n'indirimbo ye nshya yise 'Imana ni nziza'.
TANGA IGITECYEREZO