RFL
Kigali

Calvin Mbanda yashyize hanze indirimbo nshya ateguza abakunzi be amashusho yayo mu minsi mike

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:15/12/2020 13:53
0


Calvin Mbanda uri mu nzu ya The Mane Music imufasha ibintu byose mu rugendo rwe rwa muzika hashize amasaha make asohoye indirimbo nshya “Abapeople” mu buryo bw’amajwi iherekejwe n’inyandiko (video lyrics) yizeza abafana be amashusho yayo kuri uyu wa kane.



Mu kiganiro kigufi inyaRwanda yagiranye n'umujyanama wa The Mane Music, Bwana Aristide Gahunzire ari nawe ushinzwe ibikorwa bya The Mane, yasobanuye ko iyi ndirimbo nshya igiye hanze ariko mu minsi ya vuba cyane abakunzi ba Calvin Mbanda bazabona amashusho yayo.

Yagize ati: ”Iyi ndirimbo 'Abapeople' ya Calvin Mbanda yakozwe na Producer wa The Mane witwa Rush”. Yakomeje avuga ko abafana ba Mbanda bakwiriye kwitega kubona Calvin Mbanda mu buryo bushya mu bikorwa byinshi kandi bihoraho. 'Abapeople' ni indirimbo ya kane uyu muhanze akorewe ari muri The Mane ariko yagiye agaragara mu zindi (Collabo) ari kumwe na bagenzi be zirimo 'Nari High', 'Ikanisa' n'izindi.

Bwana Gahunzire yabwiye abakunda The Mane ko bakwiriye kuyiba hafi bakayigaragariza urukundo basangiza abandi bose indirimbo nshya ya Calvin Mbanda. Yasobanuye ko amashusho yayo azajya ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ukuboza 2020. Indirimbo 'Abapeople' imaze ukwezi ikorwa mu buryo bw’amajwi n’amashusho ariko yo azajya hanze ku munsi twavuze hejuru.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'ABAPEOPLE' YA CALVIN MBANDA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND