Kigali

Amakipe abiri gusa niyo yemerewe gukomeza imyotozo mu Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/12/2020 12:03
0


AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup ndetse n'ikipe z'igihugu ziri gukina cyangwa zitegura amarushanwa mpuzamahanga, nizo zonyine zemerewe gukomeza imyitozo ndetse no gukomeza gukina imikino mpuzamahanga, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.



Nkuko bigaragara mu byemezo byafatiwe mu nama y'Abaminisitiri yabaye ku wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020, amarushanwa yose ndetse n’imyitozo mu mupira w’amaguru, byahagaritswe, usibye amakipe ahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzahanga.

Amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino mpuzamahanga harimo AS Kigali yitegura umukino w'ijonjora rya kabiri muri CAF Confederations cup, aho izacakirana na KCCA yo muri Uganda hagati ya tariki ya tariki ya 22 n’iya 23 Ukuboza, umukino ubanza uzabera i Kigali mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kampala hagati ya tariki ya 5 n’iya 6 Mutarama 2021.

Ikipe z'igihugu zitegura imikino mpuzamahanga nazo zemerewe gukora imyitozo no gukina imikino mpuzamahanga.

Amavubi U-17, ari mu irushanwa rihuza ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) riri kubera i Rubavu, rikazatanga amakipe azahagararira aka karere mu gikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc mu Werurwe 2021.

Mu minsi ya vuba Amavubi agomba gutangira kwitegura Igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo 'CHAN 2020 kizabera muri Cameroun kuva tariki ya 16 Mutarama kugeza ku ya 7 Gashyantare 2021.

Amavubi U17 iri gukina CECAFA 2020 ibera i Rubavu

Amavubi vuba aratangira imyiteguro ya CHAN 2020

AS Kigali iri kwitegura umukino wa KCCA uteganyijwe mu cyumweru kimwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND