RFL
Kigali

Bebe Cool ntiyorohewe n'abanya-Nigeria bamushinja kugira uruhare mu ifungwa ry'abahanzi babo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/12/2020 10:07
0


Umuhanzi Bebe Cool wo mu gihugu cya Uganda yibasiwe n'abanya Nigeria bari kumushinja kuba yaragize uruhare runini mu kuba abahanzi b'abanya Nigeria bafungiye muri Uganda.



Ku munsi w’ejo ni bwo abahanzi bakomoka mu gihugu cya Nigeria bafungiwe muri Uganda, abo bahanzi barimo Omah Lah ndetse na Tems bakaba baratawe muri yombi bazira kuba bararenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Omah Lay na Tems bakaba barataramiye abanya-Uganda mu ijoro ryo kuya 12/12/2020 mu mujyi wa Kampala, igitaramo cyabo cyagenze neza, gusa umunsi ukurikiraho bafunzwe bazira kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Umuhanzi Omah Lay watawe muri yombi mu gihugu cya Uganda

Bebe Cool yahise atungwa agatoki n’abafana b'aba bahanzi by'umvihariko abari mu gihugu cya Nigeria, si abo bonyine kuko n'abagande ubwabo bakomeje kumutunga intoki babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Umuhanzi Tems ari kumwe na Omah Lay imbere ya polisi

Ubusanzwe uyu muhanzi Bebe Cool azwiho kugirana umubano mwiza n’abayobozi bakomeye mu gihugu cya Uganda. Mbere y'uko iki gitaramo cyiba Bebe Cool yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook avuga ko hari igitaramo cyigiye kuba kandi cyiri bwitabirwe n’abantu benshi.

Yakomeje avuga ko niba polisi ya Uganda ntacyo iri bubikoreho we arakoresha ubushobozi bwe Omah Lay na Tems bagiye gukora igitaramo baze kubihanirwa. Igitaramo cyabaye Bebe Cool yamaze kubihanangiriza.

Abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomoka mu gihugu cya Nigeria bibasiye Bebe Cool bamushinja kuba afite uruhare rukomeye mu kuba abahanzi babo baratawe muri yombi. Bamwe ndetse bemeza ko amagambo Bebe Cool yavuze ari yo yatumye babafunga.

Abateguye iki gitaramo babwiye ikinyamakuru Gistmania ko abashinzwe umutekano muri Uganda bari barabimenyeshejwe mbere y'uko igitaramo cyiba. Kugeza ubu Omah Lay na Tems baracyari mu maboko ya polisi ya Uganda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND