RFL
Kigali

CECAFA U17: U Rwanda rwatangiye nabi rutsindirwa mu rugo na Tanzania - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/12/2020 18:33
0


Ntabwo umukino wa mbere wahiriye ingimbi z'u Rwanda muri CECAFA y'abatarengeje imyaka 17 iri kubera i Rubavu, kuko rwatangiye runyagirwa na Tanzania yagaragaje urwego rwiza ibitego 3-1 mu minota 90.



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukuboza 2020 kuri Stade Umuganda, u Rwanda rwaserukaga mu kibuga rukina umukino wa mbere muri CECAFA U17 muri uyu mwaka wa 2020.

Wari umukino wa mbere wo mu itsinda rya mbere ruherereyemo, aho rwesuranaga na Tanzania, iminota 90 yarangiye runyagiwe ibitego 3-1.

Tanzania yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 10 gitsinzwe na Kassimu Yahaya, nyuma yikosa ryari rikozwe na myugariro w’Amavubi.

Ku munota wa 10 w’umukino, abakinnyi babiri ba Tanzania bacunze uko ba myugariro b’Amavubi barangaye babanyura mu rihumye, maze OMAR Abbas Mvungi wa Tanzania aroba umunyezamu w’Amavubi atsinda igitego cya kabiri.

Ku munota wa 18 w’umukino, Amavubi yabonye igitego cyo kwishyura kuri Penaliti, ni nyuma y’akazi kari gakomeye kakozwe na Salim Saleh, ateye mu izamu myugariro wa Tanzania awugaruza ukuboko, iterwa neza na Eric Irihamye.

Ku munota wa 61 w’umukino Tanzania yari imaze akanya irusha Amavubi, yaje gutsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Abbas OMAR MVUNGI nyuma yo gucenga arengeje umupira ba myugariro b’Amavubi.

Ku munota wa 83 w’umukino u Rwanda rwabonye indi Penaliti, nyuma y’ikosa ryakorewe Salim Saleh wari umaze gucenga abakinnyi ba Tanzania, Eric Irihamye ayiteye ayikubita igiti cy’izamu, uwitwa Jimmy Gatete agerageza gusongamo ariko umunyezamu arawufata.

Mu mukino w'iminota 90, Tanzania yarushije u Rwanda ku buryo bugaragara, ihusha uburyo bwinshi bw'ibitego byabazwe ariko ku bw'amahirwe y'abakinnyi b'Amavubi, ntibyinjire, bituma umukino urangira ku ntsinzi ya Tanzania y'ibitego 3-1, inegukana amanota atatu ya mbere muri iri rushanwa.

Amavubi XI: Ruhamyankiko Yvan, Rugamba Fred, Shami Chris, Muvunyi Dany, Hoziyana Kennedy (kapiteni), Irihamye Eric, Iradukunda Siradji, Mbonyamahoro Serieux, Salim Saleh ndetse na Ishimwe Alvin.

Abakinnyi 11 b'Amavubi babanje mu kibuga

Abasifuzi b'umukino n'abakapiteni b'amakipe yombi

Tanzania yarushije u Rwanda ku buryo bugaragara

Amavubi yagerageje gukora ibishoboka byose ariko biranga

Eric Irahamye watsinze igitego cy'Amavubi

Abakinnyi b'Amavubi bagaragaza ko bitaweho bazatanga umusaruro mwiza mu gihe kiri imbere





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND