RFL
Kigali

Niba warababajwe mu rukundo soma iyi nkuru: "Ntabwo nabaho ntagufite, gusa wampaye isomo mu buzima"

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:14/12/2020 17:39
8


Ntabwo nifuzaga ko njye nawe dutana, ntabwo nifuzaga kukubura burundu. Nafashe ibyaturangaga ndaguhunga njya kure yawe. Nashakaga ko umenya uburyo byambabazaga ariko ntabwo nashoboraga kugira icyo mvuga. Iyi nkuru nayikoreye uwakunze umwirengagiza! Humura.



Ntabwo nkihumeka! Bwa nyuma njyewe utarigeze ufata n’umunota nicaye ntavuga njye nyine byaje kumpindukana ubwo natekerezaga ko ngiye kukubura, nkamara amajoro nicaye ntavuga ntumva umuziki, ntaririmba, ntahamagara, nararetse byose byatumaga nishima, ni ukuri ntabwo nari nzi ko ibyo narimo nkora bigeye kumbabaza by’iteka.

Namaze amajoro nicaye, sinanywaga itabi ariko icyo gihe narariguze, nararyitwaje narishyize hafi yanjye nta kindi nari bukore, nakoze ibyo ntigeze nkora mu buzima bwanjye. Nyamara ubu ntibwari ubwa mbere njye nawe dushatse gutana. Ni kenshi washakaga kumbabaza ariko bikarangira wigaruye. Mama ubu ndimo kwibaza impamvu ndiho iherezo ryanjye imbaraga zanjye n’umuhate nashyize ho wo kugushaka.

Nashatse kugusiga ubwo naganiraga n’umukecuru mukuru w’umuturanyi akampanura akambwira ko abantu bamaze imyaka myinshi bibana bonyine, batagira umutima, batagira urukundo. 

Uyu mubyeyi yarambwiye ati “Mwana wanjye ndabizi uri mu myaka yo gushaka umuntu muzabana ariko ndakwinginze ntuzayobere ku muntu wibana, ntuzayobere ku muntu wimenya, umuntu umaze igihe wenyine. Mwana wanjye uriya muntu ntabwo azi gukunda icyo ari cyo, uriya muntu ntabwo azi gukunda icyo bivuze, uriya muntu azakubabaza kandi uzababara cyane mu gihe uzaba wahisemo kumuha umutima n’umwanya wawe kandi akiri mubimunezeza adashaka guhinduka.

Mwana wanjye ndakuzi ugira umutima! Ndakuzi urakunda ariko akenshi iyo nkwitegereje nkubonamo agahinda. Ngaho rero ntega amatwi mwana wanjye. Ndaguhannye, uwo wakunze uzabimwereke, ukore icyo ukwiye gukora ubundi umureke nawe azatekereza kumwanya wamuhaye naba uwo kugukunda koko nawe azabikora kandi ntuzarambirwe gusa ntuzamwirukeho.Abantu turemye nabi, iyo unyirutseho ntekereza ko wabuze akazi ariko ibyo twese ntibitubaho ahubwo izere ko uwo wakunze afite umutima mwiza gusa uzirinde muhungu wanjye”.

Nibyo namaze amajoro menshi nicaye, naragutekereje, nafashe umwanya munini ndara ntariye, ibyari ibyishimo byanjye narabiguhaye, niyimye umunezero ariko ndacyategereje ko isaha yawe yo kumpa ikizere igera gusa nzakurikiza inama nahawe n’umuturanyi wanjye. Umbabarire narababajwe kandi bwa mbere nababajwe nawe gusaaaaaaaa (…………………..).

Rimwe na rimwe ndicara nkumva sinshaka kukubura nkatekereza isi yanjye nawe, nkamera nk’umuhinde uri gukina filime hamwe n’ikizungerezi, nkarema isi ya twembi, nkarema isi yanjye nawe twaribarutse impanga,…., nkifata kugahanga nkarira, Ese uzagaruka, Ese koko wahisemo kugenda? 

Ese ntegereze andi mahirwe? Ese urankunda cyangwa kuva kera watumye nkwizera ariko kugeza nanubu ndacyakwizeye. Ese uzagaruka? Imico yawe niyo ikunkurura ho n'ubwo n’ibyo umuturanyi yambwiye binkururira kure bigashaka kukumpuza, ariko nzi ko uzampumura amaso.

Bwa nyuma ndashaka kugusoma nkaguhobera! Ndashaka kukongera kukureba mu maso ndashaka kongera guhura na Mama wawe nzineza ko uri uwanjye, Basi ntuzemere kubaho utamfite. Ndagukunda. Iyi nkuru yanditswe n’umunyamakuru wa InyaRwanda.com Kwizera Jean de Dieu ntabwo ifatiye ku giterekerezo cy’uwo ari wese, igamije guhumura amaso y’uwakunze kimwe n’uri mu rujijo rw’uwo yakunze n’uwamukunze.

Niba ufite umuntu ukunda cyane, singombwa kwemera gukomeza kubabazwa nawe. Igisubizo ni kimwe mureke agende cyangwa umuhe umwanya wo gutekereza ku cyo ukwiriye guhabwa. Ndabizi waragerageje ariko mu buhanga mfite mu mibanire menya neza ko nukomeza guhatiriza bizarangira wibuze ukabura n’uwari wowe wa nyawe. Rekera aho, reka akubura! Reka yibaze impamvu ari ku kwicira ubuzima. Siga inama cyangwa inyunganizi cyangwa igiterezo kuri iyi nkuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rukara fanuel3 years ago
    abakobwa bamwe bakunze kugira isoni, ntabwoya kubwira ,niba agukunze,&atagukunze,kugirango menye niba umukobwa ankunda nabimenya gute?
  • Nabayo Claudine3 years ago
    Kbsa ukoze umuti Ehhhhhhh, nzi neza ko ubaye igisubizo cyabamwe.👏👏👏👏👏💞
  • ginette uwimpaye3 years ago
    Ibi nibyo rwose harigihe ukunda umuntu ukamwimariramo ariko we akabifata nkaho atabireba Murakoze kubw'inama zanyu
  • Jean de Dieu3 years ago
    ese wumva vyashoboka warababaye?
  • Jean de Dieu3 years ago
    ese wumva vyashoboka warababaye?
  • Tuyisenge jeando dieu3 years ago
    Umva iyi nkurundayisomye agahinda karapfata kukobyambayeho nakunze umugore wanjye nizisaha nkimukunda ariko ikimbabaza kurushya ibindi byose nuko yansize ariko numva ntawundimuntu uzigera amusimbura pee kd tumaze umwaka umwe dutadukanye ariko ntabwo agikeneye kunyumva kd kuva natandukananawe ntawundimuntu numva nifuza uretsewe mperereye imusinze umurenge washyingilo akagarikagakingo umudugudu wamutuzo gs uwanditse iyinkuru ankoze kumutima umuntu womumurenge washyingiro urasoma iyinkuru azandamukirize dada wanjye makawa
  • Eric DUSENGIMANA3 years ago
    Great work @Jean de Dieu!!! Keep it up!!!
  • HAKIZIMANA3 years ago
    Abakobwabamwebangirurukundo





Inyarwanda BACKGROUND