Umuhanzikazi Esther Umwiza yambikanye impeta y'urudashira n'umukunzi we Rukundo uzwi nka Professor - AMAFOTO

Iyobokamana - 14/12/2020 9:27 PM
Share:
Umuhanzikazi Esther Umwiza yambikanye impeta y'urudashira n'umukunzi we Rukundo uzwi nka Professor - AMAFOTO

Umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Esther Umwiza uzwi nka Queen Esther, yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we Rukundo Emmanuel uzwi nka Professor mu birori bibereye ijisho byabaye mu mpera z'icyumweru dusoje tariki 12/12/2020.

Umwiza Esther yamenyekanye mu ndirimbo 'Umuyobozi', 'Rurampagije' n'izindi. Ni umwe mu banyempano bari bahagurukanye imbaraga nyinshi mu muziki mu 2014, gusa nyuma yaho yaje gusa nk'ucogoye ku bwo guhugira mu masomo ye ya Kaminuza aho yigaga muri Mount Kenya University. Nyuma yo gusoza Kaminuza mu 2017, ntiyahise agaruka mu buhanzi ahubwo yashyize imbaraga nyinshi mu kwiga gucuranga gitari, kuririmba abikomereza muri Worship Team ya Healing Center church i Remera.

Impano yo kuririmba no kubyina ayimaranye igihe kinini dore ko ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yari umuyobozi wa 'Drama team' (Itsinda ribyinira Imana) yo mu ishuri rya 'Kagarama Secondary School' ryahoze ryitwa 'Kigali International Academy'. Kuririmba ni impano isangiwe n'abatari bacye mu muryango we dore ko umuvandimwe we Kanoheli Christmas Ruth nawe ari umuhanzikazi. Uyu Ruth Kanoheli wabaye Nyampinga wa mbere w'ishuri rya muzika rya Nyundo, nawe aherutse gukora ubukwe.


Esther Umwiza yaririmbiye umukunzi we ku munsi w'ubukwe bwabo

Esther Umwiza ntiyigeze yumvikana mu nkuru z'urukundo rwe. Amakuru ye y'ubuzima bw'urukundo yayagize ibanga cyane dore ko umusore bakundana ari we Rukundo Emmanuel yamenyekanye byeruye mu mezi macye ashize ubwo uyu musore yamutunguraga akamusaba kuzamubera umugore. Esther Umwiza ntiyazuyaje yahise amwemerera amubwira 'YEGO', bakomeza kuba mu buryohe bw'urukundo, none bamaze kurushinga, basezerana kuzabana ubuziraherezo. 

Esther Umwiza na Rukundo Emmanuel benshi bazi nka Professor basezeraniye mu rusengero babarizwamo rwa Healing Centre i Remera mu birori byabaye kuwa 12 Ukuboza 2020, abatumiwe mu bukwe bakirirwa kuri Park Inn by Radisson Kigali (Kiyovu). Ni ubukwe bwizihiye benshi mu babutashye, bukaba bwararanzwe n'udushya dore ko Esther Umwiza yakoze mu muhogo akaririmbira umukunzi we Professor.


Queen & Professor basezeranye kubana ubuziraherezo


Byari ibirori ku munsi w'ubukwe bwa Esther Umwiza


Umwiza na Rukundo mu buryohe bw'urukundo 

REBA HANO INDIRIMBO 'UMUYOBOZI' YA ESTHER UMWIZA


AMAFOTO: Fils Photo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...