RFL
Kigali

VIDEO: Banyita umutinganyi, urumogi na mugo birahenda ababinywa ni abakire: Djihad yavuze kuri Bruce Melodie na Knowless

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:14/12/2020 18:13
1


Umwe mu bantu bamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Djihad yagize icyo avuga ku bantu bamagana abatinganyi n'abamwita umutinganyi, anavuga ku bahanzi banywa urumogi na mugo n'abanga gufasha abana bakizamuka kandi nabo barafashijwe kugira ngo bagere aho bageze ubu.




Djihad umwe mu bantu bamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga kubera imyambarire ye n'imyifotoreze ye idasanzwe yatumye benshi bamwita umutinganyi, yagize icyo abivugaho aniyama cyane abantu batunga agatoki abatinganyi n'abahanzi banywa urumogi. 

Mu kiganiro inyaRwanda Tv yagiranye nawe yayitangarije ko ubu nta bantu benshi bakimwita umutinganyi kubera ko ababivugaga yababwiye bakumva bakagera aho bagatuza. Avuga ko kuba kwifotoza kwe no kwambara kwe bituma benshi bamwita umutinganyi, ntacyo bimutwaye na cyane ko we abikora ari mu kazi.


Djihad yavuze ko umuntu ufata undi akamwita umutinganyi ntabyo aramubwira ntaho arabona abikora, ari ukumusebya ababikora bakaba bakwiriye guhanwa. Yavuze ko kumushinja ubutinganyi ugendeye ku myitwarire ye nta shingiro bifite kuko buri muntu yemerewe kwitwara uko ashaka na cyane ko aba atanakubangamiye.

Avuga ko byibuze wakabivuze ko ari umutinganyi ari uko mujyana aho abigiyemo cyangwa ari uko wamubonye ari kubikora. Yakomeje avuga ko we atari umutinganyi nk'uko abantu benshi babimusebeje ariko anavuga ko kuba umutinganyi atari icyaha niba umuntu ubikoze aba afite impamvu ze nk'uko uwiyemeza kutaba umutinganyi aba afite impamvu.

Yavuze ko umuntu unywa itabi nawe aba afite impamvu kimwe n'utarinywa nawe burya aba afite impamvu. Avuga ko wabanza ukajya umenya igituma umuntu runaka anywa itabi mbere yo kumuvugavuga ngo ararinywa kuko hari benshi batarinywa batakize batanabaye aba star nk'uko bamwe bavuga ko hari abahanzi baba barabaye aba star iyo batajya itabi.


Djihad yavuze ko urwango ruri mu muziki nyarwanda ari rwo rutuma ntaho umuziki ugera, yatanze ingero za Tanzania na Nigeria uburyo abahanzi habo hashyigikirana ba posting na kugira ngo n'umuntu utabonye cya kintu kwa nyiracyo akibonere ku wundi ariko ngo mu Rwanda ibyo ntibabikozwa uretse bacye muri bo. Yavuze ko ari ikimwe bakwiye guhindura niba bashaka kuzamura muzika nyarwanda.


Djhad yadutangarije ko afite ikiganiro agiye gutangira gukora kuri shene ye ya Youtube aho azajya yibanda ku bahanzi babeshya abantu ko bakoze ibintu byiza nyamara nta bwiza burimo kimwe n'abazajya bakora ibidashimishije abafana. Yatangaje ko kandi azajya avuga ku myambarire, kuma video, kuma audio n'ibindi byinshi bihuriramo aba star batandukanya nko muri cinema. Avuga ko nta hantu hari akavuyo nko mu muziki.


Yasoje yisabira abaturage bo mu Rwanda kumenya ibyabo ntibagatinde ku by'abandi kuko iyo ugiye mu by'abandi ntiwibuka gukora ibyawe, ati "Rero jya ukora ibyawe umenye ibyawe iby'abandi ubyihorere ni ibyabo nibo babikora bafite n'impamvu ituma babikora mu gihe batakubangamiye bihorere".

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DJIHAD









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BUKURU SALVATOS3 years ago
    MUZE DUKUND IMANA KUKO NAYO YADUKUNZE





Inyarwanda BACKGROUND