RFL
Kigali

Ommy Dimpoz agiye gukorana n’inzu ifasha abahanzi ikomeye ku Isi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:14/12/2020 14:00
0


Umuhanzi wo muri Tanzania Ommy Dimpoz yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire n’inzu ifasha abahanzi ikomeye ku isi.



Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, ubu ibikorwa byoze by’umuziki w’uyu muhanzi agiye kujya abikorera muri Sonny Music Africa Label, inzu iri mu zikomeye ku isi zifasha abahanzi mu bikorwa byabo bitandukanye. Seven Mosha wari usanzwe afasha uyu muhanzi mu bikorwa bye niwe watangaje aya makuru bwa mbere anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram.

Yanditse agira ati ”Ommy Dimpoz yasinye mu inzu ifasha abahanzi mpuzamahanga Sonny Music Africa. Album ye ya mbere muri iyi nzu azayishyira hanze umwaka utaha”. Ommy Dimpoz nawe yagaragaje ko yishimiye urugendo rushya atangiye nk’ugiye kurebererwa inyungu n’inzu ikomeye ku isi ifasha abahanzi. Ati ”Nishimiye gukorana n’umuryango mushya Sonny Music. Niteguye Album yanjye yambere muri iyi nzu umwaka utaha”.


Ommy Dimpoz yamaze kwinjira muri Sonny Music Africa Label

Sonny Music Africa, yagiye ikorana n’ibyamamare bitandukanye muri Africa nka Alikiba, Redsan n’abandi. Iyi nzu igenzurwa na 'Sony Corporation of America' ikigo kinini kandi gikomeye gifite inzu nyinshi zigikomokaho zifasha abanzi zikanateza imbere imyidagaduro kikaba gifite icyicaro muri Amerika.

Kugeza ubu Sonny Music Africa ifite icyicaro i Johannesburg muri Africa y'Epfo. Gukorana n’iyi nzu ni bimwe mu bishobora guhindura iterambere ry’umuziki wa Ommy Dimpoz kandi mu gihe gito. Yamaze gushyira hanze indirimbo yise “DEDE” yakoreye muri iyi nzu afatanyije na DJ Tira, Dladla, na Prence Bulo.

REBA HANO INDIMBO DEDE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND