RFL
Kigali

Messi natemera kugabanya umushahara azasohoka muri FC Barcelona - Emili Rousaud

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/12/2020 11:51
0


Uwahoze ari Visi perezida wa FC Barcelona, Emili Rousaud uri kwiyamamariza kuyobora iyi kipe, yatangaje ko kapiteni w'iyi kipe Lionel Messi biteguye kumurekura akagenda mu mpeshyi, natemera kugabanya umushahara.



Kubera icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka cyane ku bukungu bw'amakipe yose ku Isi, FC Barcelona yafashe ingamba zo kugabanya umushahara yageneraga abakinnyi bayo, byumwihariko abagiye guhabwa amasezerano mashya.

Amasezerano ya Messi muri Barcelona azarangira mu 2021, iyi kipe ikaba yiteguye kwicara ku meza n'uyu mukinnyi muri Mutarama 2021 kugira ngo baganire ku ivugururwa ry'aya masezerano, gusa ngo mu gihe atazemererwa kugabanya umushahara, biteguye kumurekura akerekeza mu ikipe yifuza mu mpeshyi.

Aganira na ARA, Rousaud yagize ati"Tuzicarana na Messi tumusabe kugabanya umushahara, aka kanya navuga ko nta kiraganirwaho".

"Tuzamusaba kwitanga, natabyemera, Messi azagenda".

Uyu mugabo ushaka kuba perezida wa FC barcelona, n'ubundi wahoze ayibereye visi perezida igihe kirekire, nubwo yamaramaje ko Messi natemera kugabanyirizwa umushahara bazamureka akagenda, azirikana kandi agaha agaciro akamaro k'uyu rutahizamu wabereye inyenyeri FC Barcelona n'abafana bayo.

Yagize ati"Messi yanditse amateka meza kandi menshi muri iyi kipe, tugomba kumuha icyubahiro akwiye, gusa uko niko kuri".

"Ntekereza ko ibintu bigomba kuvugwa uko biri, ntabwo twabeshya abanyamuryango bacu. Tuzagerageza gushyira imbaraga mu cyatuma aguma i Camp Nou, gusa byose bizakorwa ariko inyungu z'ikipe zigomba kuza mbere".

Messi amaze imyaka 20 muri FC Barcelona, akaba ariyo kipe yonyine yakiniye mu buzima bwe.

FC Barcelona yiteguye kurekura Lionel Messi natemera kugabanya umushahara





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND