RFL
Kigali

Wari uzi ko hari amagambo meza ugomba kubwira umukunzi wawe buri munsi?

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/12/2020 15:32
1


Urukundo ni nk’ubusitani bw’indabo, bukeneye kubagarirwa no kuhirwa buri munsi. Kubaka urukundo rero ni uguhozaho, ari yo mpamvu hari amagambo make ushobora gohora ubwira umukunzi wawe akarushaho kugukunda no kukwiyumvamo.



Niba uri mu rukundo menya ko buri munsi hari ibyo ukwiye kubwira umukunzi wawe yaba ari umusore cyangwa umukobwa mukundana bityo akanamenya ko umukunda by'agahebuzo. Amwe mu magambo uzajya umubwira ni aya:

1. Ndagukunda

Iri jambo ni ijambo ryoroshye kandi rikwiye kubwirwa umukunzi wawe, gerageza kujya uribwira umukunzi wawe igihe agusekeje cyangwa igihe akoze ikintu cyikwibutsa impamvu muri kumwe.

2. Nari ndi kugutekereza

Ni byiza kubwira umukunzi wawe ko uba umutekereza n’iyo mu tari kumwe, nubona ikintu kigushimishije uyu munsi kimumenyeshe.

3. Wiriwe ute?

Imenyereze kubaza umukunzi wawe ibibazo ahura nabyo mu kazi ke ka buri munsi, mubaze kuri mugenzi we bakorana batumvikana cyangwa akazi gakomeye yakoze uwo munsi, umuhe umwanya nawe akugezeho ibyifuzo bye.

4. Nifatanyije nawe

Humuriza umukunzi wawe umwereka ko utamuri kure mu byo akora, kandi ko ushyigikiye ibyemezo bye. Mubwire ko umuri hafi mu nshingano ze, mwereke ko muri ipfundo ry’urukundo rizabyara umusaruro.

5. Waberewe

Niba mukundanye igihe kirekire birororshye kwiyibagiza byinshi kandi ni ngombwa kwibutsa umukunzi wawe ko yambaye imyenda igushimisha unamwereke ko ari yo mpamvu wamuhisemo.

6. Mbabarira

Buri muntu akosa mu gihe runaka ku buryo rimwe na rimwe twisanga tutari mu kuri, twakoze ibidatunganye; impaka rero nta mwanya zikwiye guhabwa mu rukundo. Rero saba imbabazi igihe ukosheje, saba imbabazi z’uko wababaje umukunzi wawe, saba imbabazi yewe n’iyo yaba atari ikosa ryaguturutseho.

7.Ntawe musa

Umukunzi wawe bisaba ko aba inshuti magara yawe,niba utifuza gutemberana nawe ubwo ntibyagakwiye ko mugirana n’imishyikirano cyangwa ibiganiro biganisha ku rukundo. Umvisha umukunzi wawe ko ari ingenzi kuri wowe ndetse ko nta muntu wamugereranya na we ku isi, ko ariwe ubaruta bose.

8. Nkunda ibitekerezo byawe

Ujye ubwira umukunzi wawe ko ukunda ibitekerezo bye, mumenyeshe ko ubona ari umunyabwenge uzi gukundana anafite impano nyinshi.

9. Ndakubaha

Nk’uko habaho umubano w’abakundana, icyubahiro ni ngombwa hagati y’abakundana, muhe umwana wo kukugira inama no kuguha ibitekerezo,umuntu iyo yumva ko yubahwa yiyumvamo ibyishimo akanumva ameze neza.

10. Ijoro ryiza

Turi mu gihe itumanaho ryorohejwe cyane ku buryo umuntu ashobora kohereza ubutumwa bugufi bukagera hose mu gihe gito. Nta mpamvu n’imwe ishobora gutuma utabwira umukunzi wawe uti “Ugire ijoro ryiza” igihe ugiye kuryama. Mumenyeshe umutekereza n’iyo mwaba mwiriwe mutaganiriye.

Src:www.wikihow.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsengiyumva3 years ago
    nibyizamukomereze aho!





Inyarwanda BACKGROUND