RFL
Kigali

Ibyo abakobwa bakoresha iyo bashaka kubenga (gutera indobo) batabyeruye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/12/2020 11:31
1


Abakobwa burya ntibakunda kuvuga ibibarimo beruye ahanini kubere isoni, ubwoba cyangwa ikinyabupfura. Usanga bakoresha amayeri menshi kugira ngo batere indobo abasore gusa batabyeruye.



Muri rusange abakobwa benshi iyo bagiye kubenga ntibahita babishyira ku mugaragaro ahubwo bacisha umusore hirya no hino bikarangira bamubenze. Dore bimwe abakobwa bavuga ndetse bakanakora iyo bashaka kubenga umusore bateruye:

1. Ndatekereza ko uri nka musaza wanjye

Mu gihe umukobwa wifuzaho kuba umukunzi akubwiye gutyo, jya wumva ko yashatse kukumvisha ko atakwishimiye ku buryo wamubera umukunzi. Kukwemerera ko uba nka musaza we ni uburyo bwo kukumvisha ko ibyo gukundana nawe biri kure nk’ukwezi kuko nyine utakundana na mushiki wawe.

2. Ndacyari umwana

N’ubwo tumenyereye ko abasore bashakana n’abakobwa baruta, mu gihe umukobwa wifuzaho umukunzi akubwiye ko akiri muto burya aba yumva umuruta cyane ku buryo nta rukundo rukwiye kuba hagati yanyu ahubwo we aba agufata nk’umugabo umubyaye.

3. Singukunda muri ubwo buryo

Ibi bikunze kuba mu gihe wenda umukobwa mwigana cyangwa se mukorana bityo we akagukunda bisanzwe nka mugenzi we. Niba akubwiye gutyo rero ntugashidikanye cyangwa ngo uyoberwe icyo ashatse kuvuga. Burya we aba abona mudakwiranye ku buryo wamubera umukunzi cyangwa se nyine we akaba yumva nta rukundo agufitiye (atakwiyumvamo).

4. Nta gahunda ndafata

Mu gihe usabye umukobwa ko mwakundana akakubwira ko atarafata gahunda yo gukundana burya aba yifitiye abasore benshi akunda kandi batarabivuganaho byeruye ngo afate umwanzuro. Ibi rero bituma yirinda kwica ku wundi kuko aba yumva yazakubwira yego mu gihe azaba yabonye ko ahandi byanze. Mbese ubwo aba asa n’ukwibikiye ku buryo azakwemerera mu gihe ahandi ateganya byanze.

5. Mfite indi nshuti y’umuhungu

Ibi byo nta kubitindaho rwose mu gihe umukobwa afite umukunzi yiyumvamo kandi babanye neza, iyo atagira ingeso mbi yo gutendeka akubwira nyine ko inkweto yabonye iyayo.

6. Sinjya nganira n’abahungu aho nkorera/​niga

Nuhura n’uruva gusenya umukobwa akakubwira gutyo nyamuneka jya umugendera kure. Iyo akubwiye gutyo burya aba ashaka kuvuga ko uretse no kuba yagukunda atanashimishwa no kuba hamwe nawe cyangwa kuganira nawe.

7. Ntituri ku rwego rumwe urandenze

Nusaba umukobwa kukubera umukunzi akakubwira ko umurenze jya uhita wumva ko we abona akurenze. Ikiyongera kuri ibi kandi burya aba ashaka kukumvisha ko ushobora kuba wirata/wishyira hejuru kandi atari rwo rwego uriho.

8. Mpugiye ku kazi kanjye/amashuri yanjye

Nk’uko bisanzwe n’ubundi ntihakundana imburamikoro. Mu gihe umukobwa umusabye kukubera umukunzi rero akakubwira gutyo jya wumva neza ko atakubona nk’umusore yaha umwanya cyangwa ngo aguteho igihe cye. Mbese mu kinyabupfura cye aba ashaka kukumvisha ko utamunyuze ku buryo mwapanga iby’urukundo.

10. Tube inshuti zisanzwe

Mu gihe umukobwa akwereka ko agufitiye amarangamutima ariko akagusaba ko mwakwibera inshuti zisanzwe, burya aba agukunda ariko afite undi umwe cyangwa benshi; cyane ko bene uwo aba akunda gutendeka. Birashoboka ariko na none ko abikubwira mu rwego rwo kukumvisha ko urukundo yifuza kugukunda ari urusanzwe rwa kivandimwe, ko akubonamo umusore mwiza ariko na none udakwiye kugera ku rugero rwo kumubera umukunzi.

Src:www.wikihow.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habumuremyi3 years ago
    Nonese uramutse ubwiye umukobwa Ngondagukunda akakubwira ngiburetsendabitekereza abakwanze





Inyarwanda BACKGROUND