RFL
Kigali

Biggy Shalom yashyize hanze indirimbo yise ‘Kimbiliyo’ yitezeho kumurenza Afurika-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:13/12/2020 7:58
2


Biggy Shalom umaze kumenyekana mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Kimbiliyo’. Yatangarije INYARWANDA ko iyi ndirimbo isa n’iteye agahinda ayitezeho kumurenza imbibi za Afurika kubera uburyo yanditse n’uburyo yayirimbye biri ku rwego rwiza cyane.



Mu kiganiro na Biggy Shalom ukorera muzika mu karere ka Rubavu, avuga kuri iyi ndirimbo ye nshya yemeje ko amagambo ayikubiyemo nawe ubwe yamubayeho, gusa avuga ko umuhanzi mwiza ahimba agendeye ku byo abona kurusha uko inkuru yose yaba imuturutseho ngo n'ubwo nabyo biba byiza cyane. 

Yagize ati: “Ubundi iyi ndirimbo ku muntu utarayumva namubwira ko ari nk’igisubizo cy’ibibazo yari afite. Iyi ndirimbo irimo amagambo avugwa n’umuntu unanijwe n’ubuzima bubi abayemo, asaba Imana kumufasha no kumuba hafi kandi twese ubu buzima tubunyuramo abandi babunyuzemo. Ntabwo navuga ko amagambo yayo nayanditse nyikuyeho ariko na none sinahakana ko atandiho kuko nk’uko nabivuze umuhanzi mwiza aririmba ubuzima buri mu mbaga nyamwinshi mu rwego rwo kugira ngo atange n’icyigisho cyagutse”.

Muri iyi ndirimbo Biggy Shalom aririmbamo amagambo agira ati ”Ubwihisho bwanjye ni wowe. Yesu ise w’imfubyi, umugabo w'abapfakazi ntabwo urarangizanya nanjye mu kunkorera ibitangaza, gahunda zawe ni ndende ku buzima bwanjye,...Nyobora mu nzira yawe,...ndashaka ubufasha bwawe, nta wundi nakwirukira ho atari wowe”.

Biggy Shalom yasabye abakunzi be kureba iyi ndirimbo ku rukuta rwe rwa Youtube kimwe no ku zindi mbuga zitandukanye zicuruza ibihangano by’abahanzi yamaze kugeraho.

REBA KIMBILIYO YA BIGGY SHALOM HANO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kigali Hits3 years ago
    Uyu muhanzi sinzi impamvu abantu batamushyigikira kuko arashoboye kurwego rwiza , imyandikire imiririmbire byose ni umuhanga gusa ikintu abura ni Support nyamuneka Inyarwanda.com tubaziho kuzamura abanyempano pe Dore ngiyo talent yigendera 🙏
  • Nsabimana bakongo3 years ago
    Indirimbo nziza cyane kuraje kbs





Inyarwanda BACKGROUND