Biggy Shalom umaze kumenyekana mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Kimbiliyo’. Yatangarije INYARWANDA ko iyi ndirimbo isa n’iteye agahinda ayitezeho kumurenza imbibi za Afurika kubera uburyo yanditse n’uburyo yayirimbye biri ku rwego rwiza cyane.
Mu kiganiro na Biggy Shalom ukorera muzika mu karere ka Rubavu, avuga kuri iyi ndirimbo ye nshya yemeje ko amagambo ayikubiyemo nawe ubwe yamubayeho, gusa avuga ko umuhanzi mwiza ahimba agendeye ku byo abona kurusha uko inkuru yose yaba imuturutseho ngo n'ubwo nabyo biba byiza cyane.
Yagize ati: “Ubundi iyi ndirimbo ku muntu utarayumva namubwira ko ari nk’igisubizo cy’ibibazo yari afite. Iyi ndirimbo irimo amagambo avugwa n’umuntu unanijwe n’ubuzima bubi abayemo, asaba Imana kumufasha no kumuba hafi kandi twese ubu buzima tubunyuramo abandi babunyuzemo. Ntabwo navuga ko amagambo yayo nayanditse nyikuyeho ariko na none sinahakana ko atandiho kuko nk’uko nabivuze umuhanzi mwiza aririmba ubuzima buri mu mbaga nyamwinshi mu rwego rwo kugira ngo atange n’icyigisho cyagutse”.
Muri iyi ndirimbo Biggy Shalom aririmbamo amagambo agira ati ”Ubwihisho bwanjye ni wowe. Yesu ise w’imfubyi, umugabo w'abapfakazi ntabwo urarangizanya nanjye mu kunkorera ibitangaza, gahunda zawe ni ndende ku buzima bwanjye,...Nyobora mu nzira yawe,...ndashaka ubufasha bwawe, nta wundi nakwirukira ho atari wowe”.
Biggy Shalom yasabye abakunzi be kureba iyi ndirimbo
ku rukuta rwe rwa Youtube kimwe no ku zindi mbuga zitandukanye zicuruza
ibihangano by’abahanzi yamaze kugeraho.
TANGA IGITECYEREZO