RFL
Kigali

Umuhanzi Super Manager yagizwe Ambasaderi w’uruganda Speranza yishyurwa Miliyoni 200 Frw

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/12/2020 16:38
1


Umuhanzi Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager uzwi mu ndirimbo ‘Back to me’ yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ine yo kwamamaza uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye rwa Speranza Group Ltd kuri kontaro ya miliyoni 200 Frw, ishobora kongerwa mu gihe impande zombi zabyumvikanaho.



Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ukuboza 2020 ubera mu Karere ka Kicuriko i Kanombe kuri Sinatisa mu Mujyi wa Kigali. Wabereye ahantu basanzwe bacuruza inzoga z’uru ruganda rumaze imyaka myinshi rufasha benshi kwizihirwa n’iminsi yabo.

Witabiriwe n’abakobwa benshi bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda barimo Umutoniwase Anastasie wabaye umukobwa ukunzwe [Miss Popularity] muri Miss Rwanda 2018, Kirezi Brune wageze mu bakobwa 20 bitabiriye umwiherero, Mutesi Denyse wari mu bakobwa 10 bavuyemo Miss Rwanda n’abandi benshi.

Amasezerano Super Manager yagiranye na Speranza Group Ltd avuga ko mu gihe cy’imyaka ine azishyurwa miliyoni 200 Frw. Uruganda ntirwemerewe gushyiraho undi Ambasaderi mu gihe Super Manager bagifitanye kontaro. Ndetse nawe ntiyemerewe kugira indi kigo bakorana.

Avuga ko Super Manager azifashisha imbuga nkoranyambaga ze, itangazamakuru, ibihangano bye n’ibindi bikorwa byo gushakira abakinnyi amakipe bakinamo akamamaza uruganda rwa Speranza Group Ltd bagiranye amasezerano uyu munsi.

Ni amasezerano avuga ko ‘igikorwa cyose ‘Super Manager’ azagaragaramo agomba kugaragaza izina ry’uruganda rwa Speranza. Ku buyobozi bw’uruganda, buvuga ko uyu muhanzi bamuhaye amafaranga macye ugereranyije n’uko mu gihe cy’umwaka umwe bakoresha arenga miliyari 1.6 Frw mu bikorwa byo kwamamaza.

Super Manager yabwiye INYARWANDA, ko miliyoni 200 Frw yahawe atari yo mafaranga menshi afashe mu ntoki ze, kuko mu bihe bitandukanye yagiye akora ibikorwa bitandukanye by’umuziki no kugurisha abakinnyi akakira arenga miliyoni 700 Frw.

Uyu muhanzi yavuze ko uruganda rwa Speranza rwamuhisemo kubera ko afite izina rikomeye yakoreye igihe kinini, kandi ko ari intambwe ikomeye ku muhanzi nyarwanda, biri no mu murongo wo kwagura urugendo rw’umuziki we.

Ati “Ndashimira Speranza Group Ltd yantekereje, ariko kuba yaratekereje gukorana nanjye ni uko yabonye ikagenzura ntawe utabizi mwese murabizi ni njyewe njyenyine muri iki gihugu wanditswe n’ikinyamakuru gikomeye Goal.com. Ni ikinyamakuru gikomeye cyandika ba Messi, si ibyo kuvuga murabizi mwarabibonye.”

“Ni njyewe njyenyine wabashije gukora ikiganiro kuri Televiziyo mpuzamahanga yo muri Afurika y’Epfo bita ngo ni ‘Channel O’ navuye aha ngaha natwaye umukinnyi wo muri Kenya namujyanye muri Afurika y’Epfo. Biriya rero ni uduhigo…ibi byose nabyishatseho. Suprenza yatoranyije neza kuko yatoranyije umugabo murabizi si ibyo kuvuga. Twahereye ku busa noneho hari aho tugeze, kandi turacyakomeje.”

Uyu muhanzi yavuze ko agiye gusohora indirimbo nshya, ndetse ko ari mu mushinga yo gukorana indirimbo n’umuhanzikazi Yemi Alade. Avuga ko atumbiriye iterambere rye, atitaye kubavuga ko ibyo kenshi akora ari ‘urwenya’.

Ushinzwe Iyamamazabikorwa mu ruganda rwa Speranza, Mugume Amon yavuze ko bahisemo Super Manager, kubera ko ari umuntu azwi bitezeho kubafasha kwamamaza ibyo bakora. Ati “Mumaze iminsi mubibona ku mbuga nkoranyambaga, umuntu uvugwa ni Super Manager niyo mpamvu twamuhisemo.”

Uyu muyobozi avuga ko miliyoni 200 Frw bahaye Super Manager bafite icyizere cy’uko bazayagaruza mu mezi atandatu ya mbere. Ati “Twizeye ko aya mafaranga Speranza Group Ltd yahaye Super Manager azagaruka mu gihe cy’amezi atandatu, ni ibintu twizeye bitewe n’uko Super Manager azwi, bitewe n’uko akurikirwa, bitewe n’izina rya Super Manager.”

Uru ruganda rwatangiye gukorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2018. Rufite ku isoko inzoga z’amoko umunani, ndetse rukora amazi n’ibindi nk’ifu y’ifarini ikora imigati n’ibindi. Rufite abakozi barenga 200 n’aho rukorera mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda.

Umuhanzi Super Manager yasinye kontaro ya miliyoni 200 Frw ashyigikiwe n'abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye


Ingabire Rehema wari mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda 2020


Mutesi Denyse [uri iburyo] witabiriye Miss Rwanda 2020 

Umutoniwase Anastasie 'Miss Popularity' muri Miss Rwanda 2018 na Kirezi Rutaremara Brune witabiriye Miss Rwanda 2020

Super Mamager yavuze ko afite ibikorwa byinshi byivugira byatumye uruganda rwa Speranza rumubenguka


Uretse gucuruza inzoga, uru ruganda rucuruza amazi, ifu ikoreshwa mu gukora amandazi, imigati n'ibindi


Super Manager yateguje indirimbo nshya, anavuga ko agiye gukorana indirimbo na Yemi Alade wo muri Nigeria 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mpenzi 3 years ago
    Hhhhh muge mubeshya inka nyabugogo millions 200!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND