Mfite amafaranga! Sheebah Karungi yavuze impamvu abasore batinya kumutereta

Imyidagaduro - 12/12/2020 3:02 PM
Share:

Umwanditsi:

Mfite amafaranga! Sheebah Karungi yavuze impamvu abasore batinya kumutereta

Umuhanzi uri mu bakunzwe cyane mu gihugu cya Uganda no hanze yaho muri Afurika y’Iburasirazuba, Sheebah Karungi, yatangaje zimwe mu mpamvu zituma nta musore upfa kumwisukira ngo aramutereta kuko yifitemo ubushobozi bwose.

Uyu muhanzi ukunda kuvugwa kenshi ko yiyambika ubusa ku rubyiniro, Sheebah Samali Karungi avuga ko abagabo batinya kumureshya kuko bazi neza ko nta gishuko, yewe nta kindi bamubwira adasanzwe afite mu buzima bwe nk’ibyo abasore bakuruza abakobwa babizeza ibitangaza.

Sheebah yabitangaje ubwo yasubizaga ikibazo cyabajijwe n’umunyarwenya wa Store UG, C.E.O, Alex Muhangi, aho yamubazaga niba nta basore bafite amafaranga baba bashaka kumusaba ikiganza ngo bamwambike impeta.

Jeff Kiwa Is Still My Manager – Sheebah | Chano8

Mu magambo ya Sheebah yagize ati: “Ntekereza ko abasore banyubaha cyane. Impamvu badashobora kunsanga ngo mbe nabyemera, mfite amafaranga. Bazi ko mfite amafaranga ku buryo badashobora kunshimisha muri yo ibirenzeho".

Yakomeje avuga uburyo muri iki gihe yibanda cyane mu guteza imbere ubucuruzi bwe bushya ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi muri rusanjye. Yagaragaje kandi uburyo ashimishijwe n’uko ubucuruzi bwe bwa Holic Pads butera imbere ku buryo bwihuse, anashimangira ko abantu bagenda bamenya ibicuruzwa bye biri mu maduka arenga 300 no mu maduka manini akikije umujyi wa Kampala.

Sheebah Karungi Photos, Pictures - HowweBiz.UG

Sheebah Karungi avuga ko abasore bamwubaha cyane ari naho mpamvu batinya kumutereta


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...