Kigali

U Buhinde: Yambaye Mask ya Zahabu mu kwirinda Covid-19 mu gihe mu gihugu cye huzuye abakene bari kwicwa n’inzara

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/12/2020 9:51
0


Umugabo wo mu karere ka Pune mu Buhinde muri Maharashtra yambaye masike ya zahabu mu gihe bagenzi be bicwa n'inzara.



Mu gihe icyorezo cya coronavirus cyibasiye ibihugu byinshi ku isi, abantu bamwe baboneyeho umwanya wo kwigaragaza no kwerekana ubutunzi bwabo mu buryo bugaragara. Bakoresha amafaranga menshi kugira ngo babone ibintu bifatika batitaye ku baturanyi babo. Byongeye kandi, bisa nk'aho muri iki kibazo cy’ubuzima ku isi, abakire barushijeho kuba abakire mu gihe abantu benshi badashobora kwibeshaho.


Nk'uko bikubiye muri raporo yakozwe na banki yo mu Busuwisi UBS hamwe n’ikigo ngishwanama PwC, Covid-19 yaherekejwe n’ubusumbane butangaje mu bukungu. Mu Buhinde, umuherwe yitwaje icyorezo akoresha agapfukamunwa ka zahabu.


Shankar Kurade umucuruzi ukomoka mu karere ka Pune mu Burengerazuba bw'u Buhinde, hagati mu cyorezo, uyu mugabo yari afite igitekerezo cyo kugura mask ya zahabu ndetse akigeraho kugira ngo aheshe agacio amafaranga ye. Asobanura ko yambaye mask ifite imyenge mito imwemerera guhumeka. Iki gitekerezo ykigize amaze kubona abantu bari bambaye mask y’ifeza ku mbuga nkoranyambaga.

Ati: “Nabonye videwo ku mbuga nkoranyambaga z'umugabo ukomoka i Kolhapur wambaye mask ya feza hanyuma igitekerezo cyo kugira mask ya zahabu kiza kuri njye. Naganiriye n'unkorera imitako maze ampa iyi maska ​​ya garama 60".


Ati: “Umuryango wanjye wose ukunda zahabu, nibansaba mask ya zahabu nzayibakoreshereza rwose. Sinzi niba nzandura virusi nambaye mask ya zahabu, icyo nzi ni uko ngomba kwirinda ikwirakwizwa rya virusi ”.

Nk’uko byatangajwe n’umuryango w’abibumbye kandi bigatangazwa n’ikinyamakuru Le Monde, abantu bagera kuri miliyoni 235 ku isi bakeneye ubufasha kubera inzara. Mark Lowock ukuriye ibijyanye n’ubutabazi muri Loni, avuga ko kwiyongera k'ubukene biterwa na Covid-19. Yongeraho kandi ko abakene ari bo bibasiwe cyane bitewe n’igabanuka ry’amafaranga yinjira n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, n'ibindi.

Src: New Delhi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND