RFL
Kigali

Huye: Abanyamadini basabwe kutagoreka inyigisho za Bibiliya na Korowani kuko bitiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/12/2020 16:51
0


Abanyamadini bo mu karere ka Huye, barasabwa kugira uruhare mu guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina, birinda kugoreka inyigisho z’ijambo ry’Imana kuko ngo risubiza inyuma iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu.



Ni mu gihe imibare igaragaza ko nibura buri mwaka, igihugu gihomba amafaranga y’u Rwanda asaga miliyali 7. Kuba ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku buzima (OMS) rigaragaza ko ku Isi, umwe mu bagore batatu ahohoterwa, mu isegonda rimwe umugore umwe agapfa yishwe n’umugabo, ku isi yose abarenga miliyoni 40 buri mwaka bagakatwa bimwe mu bice by’imyanya y’ibanga;

Mu Rwanda ho abagore barenga 29% bagahohoterwa buri mwaka, niho imiryango itegamiye kuri leta ihera isabira abanyamadini n’amatorero kugira uruhare mu kurwanya iri hohoterwa rikorwa n’abagabo basaga 95% nabo baboneka mu madini n’amatorero bayobora.


Abanyamadini b'i Huye biyemeje kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Nyuma y’ibiganiro abo mu karere ka Huye barimo Rev. Past Misago Felicien na Soeur Marie Belancille bagiranye n’ubuyobozi bw’umuryango wa RWAMREC, uharanira guteza imbere uburinganire hagati y’umugore n’umugabo, ukarwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina wibanda ku ruhare rw’umugabo, ngo biyemeje kugira uruhare mu guca iri hohoterwa rishingiye ku gitsina aho rikigaragara.

Past Misago Felicien uyobora itorero rya ADEPR Paroisse ya Save mu karere ka Gisagara yagize ati: ”Tugiye gukomeza gukangurira abo tuyobora dushingiye ku nyigisho nziza twahawe, ari irishingiye ku gitisina, ku mitekerereze, kandi tuba abavugizi beza.” 

Naho Soeur Marie Belancille we yagize ati: ”Umukoro rero turawuhorana. Ubu turibukijwe! Bibaye akarusho kuko inyigisho twahawe zidufashije gutsindagira ibyo twabwiraga abo tuyobora.”

Imwe mu miryango itegamiye kuri Leta, ivuga ko abanyamadini n’amatorero bafite ubushobozi bwo kurwanya ihohoterwa, icyo babura ari ubumenyi. Ngo hari icyo basabwa nk’uko umuyobozi mukuru wa RWAMREC, Rutayisire Fidele yabigarutseho.

Ati: ”Twahisemo abanyamadini kuko baravuga rikumvikana, bafite abayoboke benshi, kandi bamwe muri bo bafite imyumvire yo kutubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.” Akomeza avuga ko baganiriye ku nsanganyamatsiko igaruka ku kutagoreka ibyanditswe byera kuko bitiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati: ”Nyuma yo kuganira, twabasabye guhinduka, bihereyeho, bakaryigisha abayoboke babo, bakanadufasha gucengeza iri hame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bikorwa byabo bya buri munsi.”


Rutayisire Fidele Umuyobozi Mukuru wa RWAMREC

Zimwe mu nyigisho ziboneka muri Korowani na Bibiliya, zisobanurwa uko ibitari zikabangamira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, harimo nk’ivuga ko umugore ari umurima w’umugabo. Aha ngo hari abigisha ko umugore ari akarima umugabo akoza icyo yishakiye kandi ngo bagakwiye kwigisha ko urukundo rw’umugore ari nk’umurima ukwiye kwitabwaho, ukabagarirwa, ukanavomererwa. 

Ihohoterwa rishingiye ku gitsna ngo rihombya igihugu, kuko umwana umwe watewe inda imburagihe iyo agiye kwa muganga atangwaho nibura ibihumbi 390 by’amafaranga y’u Rwanda. Wayakuba n’abarenga ibihumbi 19 bazitewe mu mwaka wa 2020, usanga ku mwaka igihugu gihomba arenga miliyari 7 z’amanyarwanda.

Pastor Misago Felicien uyobora ADEPR Paruwase ya Save

Soeur Marie Belancille yavuze ko inyigisho bahawe zizabafasha gutsindagira ibyo bigishaga

Uwase Serge Umukozi muri RWAMREC

Umuyobozi wa ADEPR Itorero ry'Akarere rya Nyamagabe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND