RFL
Kigali

Miss Mutesi Jolly yavuze ibyo akanama kazagenderaho kemeza Miss Rwanda 2021 n’impinduka kuri iyi nshuro

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/12/2020 14:40
0


Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, yatangaje ko amavugurura yakozwe muri Miss Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 11, yanageze mu bazaba bagize Akanama Nkemurampaka kenshi akunze kuba akuriye kemeza umukobwa mushya wegukana ikamba.



Mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020, muri Kigali Marriott Hotel, Miss Mutesi Jolly yavuze ko Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushawa, ifite ibyo igenderaho mu guhitamo abajya mu kanama Nkemurampaka.

Icya mbere, avuga ko abagize akanama nkemurampaka bagomba kuba ari umubare w’igiharwe nka batanu, barindwi, icyenda, cumi na batatu, kuzamura.

Avuga ko muri aba bose buri umwe aba afite uruhande yumva neza akareba k’ubwiza, undi k’ubwenge n’umuco; ari nabyo bifite amanota menshi mu kwemeza umukobwa wegukana ikamba rya Miss Rwanda agahabwa ibihembo bitandukanye.

Jolly avuga ko bita cyane ku bwiza bw’umukobwa, umushinga afite n’uburyo abasha gusobanura neza ibimurimo. Ati “Ni ukuvuga ngo mu bantu bagize akanama nkemurampaka haba hagomba kubamo umuntu uzi kureba ‘content’ ari naho mushobora kubonamo abantu b’impuguke mu buryo butandukanye, bashobora kureba ubumenyi umukobwa afite, uko abusohora ari yo ‘illustrations’.”

Uyu mukobwa kandi avuga ko mu kanama nkemurampaka hashobora kubamo n’umunyamideli wita cyane ku kureba uburyo umukobwa yambaye ajyanishije, kandi akaba aberewe. Avuga ko mu kanama nkemurampaka bashobora no kwifashishwamo umunyamakuru kuko ari abantu bagira ijwi ryumvwa cyane.

Avuga ko kwemeza akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda ari akazi katoroshye, kuko hagomba kurebwa ubumenyi buri umwe afite muri icyo kintu bashaka ko ahitamo umukobwa ubukwiye koko!

Miss Mutesi Jolly avuga ko nyuma yo kwemeza akanama nkemurampaka haba hakurikiyeho kureba ibyo kazagenderaho kemeza uwegukana ikamba. Avuga ko muri uyu mwaka habayeho impinduka, kuko bazagendera ku bintu bitatu bifite amanota 100% byose hamwe.

Ubwiza [Beauty] bwahawe amanota 30%; uburyo umukobwa agaragaza umushinga we [Illustration] amanota 30% naho ubumenyi bw’umukobwa, ibitekerezo bye, uko abasha kubivuga n’intego ye [Content] nibyo bifite amanota menshi kuko byahawe amanota 40%

Miss Mutesi Jolly asobanura ko kuba ubwiza buhabwa amanota ari uko ‘ari irushanwa ry’ubwiza rifite intego’. Ati “Abakobwa beza mu Rwanda ni benshi…Icyo dushyiramo imbaraga ni ukureba icyo umukobwa yiteguye gukora.”

Uyu mukobwa yavuze ko bitewe n’amakamba abiri yongewe muri iri rushanwa arimo ‘Miss Talent’ ndetse n’irya ‘Best Innovative Project’ byatumye hiyambazwa akanama nkemurampaka k’abahanga muri ibi bintu bazafasha kwemeza koko ufite impano yihariye n’umushinga udasanzwe.

Miss Mutesi Jolly yavuze ko hazashyirwaho akanama nkemurampaka kazemeza umukobwa ufite impano ‘Miss Talent’ ndetse n’akanama kazahitamo ufite umushinga wihariye ‘Best Innovative Project’.

Yavuze ko kandi ko mu gihe cy’umwiherero ‘Boot Camp’ abakobwa bazakora ibizamini bibiri birimo icyanditse n’icyo kuvuga. Ko naho hazifashishwa akanama nkemurampaka kazagaragaza ababashije gutanga muri ibi byiciro byombi.

Uyu mukobwa yavuze ko akanama nkemurampaka kazemeza abatsinze ikizamini cyo kwandika no kuvuga, ari nako kazatangaza abakobwa 10 bazagera mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa, babazwe n’akanama nkemurampaka kazemeza Miss Rwanda 2021. Ati “Abakobwa 20 bose uko bazajya muri ‘Boot Camp’ ntabwo ari ko bazabazwa.

Miss Mutesi Jolly yavuze ko buri wese uri mu kanama nkemurampaka aba afite ijwi ringana n’irya mugenzi we, bityo ko nta cyuho cya ruswa cyaba muri iri rushanwa. Yabwiye abakobwa bitegura guhatanira ikamba rya Miss Rwanda, ko nta muntu uzabafasha kuba ‘Miss’ ahubwo ko buri umwe agomba kwitegura guhatana ntawe yinshyingikirijeho.

Ati “Miss umukobwa aramwigira bitewe n’ukuntu yiteguye n’ubumenyi afite n’ukuntu yiteguye guhatana.”

Miss Mutesi avuga ko abagize akanama nkemurampaka babimenyeshwa mbere y’amasaha atatu, ari nayo mpamvu byagora buri wese kumenya ugiye kwifashishwa mu gice runaka kiba gikurikiyeho mu irushanwa.

Uyu mukobwa avuga ko abategura irushanwa rya Miss Rwanda bamenyesha umwe mu bakemurampaka habura amasaha abiri, yaba atari buboneke agasimbuzwa undi.

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021, ibisonga bye n’abandi bazasinya amasezerano avuga ko ari abakozi ba Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa.

Amajonjora yo gushakisha umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2021 azatangira ku wa 09 Mutarama 2021 mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, ku wa 16 Mutarama 2021 iri rushanwa rizerekeza mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.

Ku wa 23 Mutarama 2021 iri rushanwa rizabera mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Ku wa 30 Mutarama 2021 rizabera mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba naho tariki 06 Gashyantare 2021 hatorwe abakobwa bo mu Mujyi wa Kigali.

Abakobwa 20 bazitabira umwiherero ‘Boot Camp’ wa Miss Rwanda uzabera mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bazamenyekana ku wa 20 Gashyantare 2021. Umuhango wo guhitamo aba bakobwa uzabera ahasanzwe habera imurikagurisha ‘Expo Ground Gakondo’.

Umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2021 azamenyekana ku wa 20 Werurwe 2021, mu muhango ukomeye uzabera muri Intare Conference Arena i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.

Miss Mutesi Jolly yatangaje ko nta ruswa ishobora kurangwa muri Miss Rwanda, kuko abagize akanama nkemurampaka bahindagurika kandi buri wese akaba afite ijwi ringana n'iry'undi

MTN izahemba umukobwa ukunzwe 'Miss Popularity'

Ibigo bitandukanye byateye inkunga irushanwa rya Miss Rwanda 2021 igiye kuba ku nshuro ya 11





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND