RFL
Kigali

Amakamba abiri yongewe muri Miss Rwanda, ibihembo biriyongera: Ibyo umukobwa asabwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/12/2020 11:52
0


Irushanwa rya Miss Rwanda rigarutse mu isura nshya ziherekejwe n’amakamba abiri yongewe muri iri rushanwa, ndetse n’ibihembo byinyongera muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 11.



Kuri uyu Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020, ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru muri Kigali Marriott Hotel gitangiza ku mugaragaro iri rushanwa.

Miss Nimwiza Meghan Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda, yavuze ko kuri iyi nshuro hongewemo amakamba abiri; mu rwego rwo kwagura iri rushanwa, no gukomeza gushyigikira urugendo rw’iterambere rw’umukobwa.

Avuga ko hazatangwa amakamba; arimo ikamba rya ‘Talent Winner’. Miss Meghan asobanura ko bongeyemo iri kamba bitewe n’uko mu bihe bitandukanye bagiye babona abakobwa bafite impano, ariko nyuma ntibabashe kubakurikirana.

Avuga ko muri uyu mwaka umukobwa uzagaragaza impano bazajya bamuhuza n’abandi basanzwe babifite ubumenyi, ku buryo bizamufasha gukuza impano ye.

Muri aba bakobwa kandi buri wese azaba ‘Brand Ambassador’ w’ibigo byateye inkunga iri rushanwa. Hari ikamba kandi rya ‘Best Innovation Project’ rizahabwa umukobwa ufite umushinga mwiza kandi ubyara inyungu.

Miss Nimwiza avuga ko uyu mukobwa azajya asanga hari umushinga wateguwe hanyuma atangire awushyire mu bikorwa. Yavuze ko bahisemo gutegura umushinga kuri uyu mukobwa, kugira ngo umukobwa azajya ahita atangira gushyira mu bikorwa uyu mushinga.

Yavuze ko ariko ko bitabujije ko umukobwa nawe abaye afite umushinga yawushyigikirwamo. Ati “Ni umushinga nawe azajya azana tuzawushyigikira. Ariko hari undi azajya asanga twamaze gutegura.”

Abakobwa 20 bazagera mu mwiherero wa Miss Rwanda, buri wese azahabwa amahirwe yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali. Niba umukobwa yarasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza azakomeza muri iyi kaminuza, niba yarasoje ‘Master’s’ nabwo azashakirwa aho kwiga.

Miss Nishimwe Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2019, yavuze ko ‘Nyampinga’ atorwa kugira ngo abere abandi bakobwa urugero mu mishinga itandukanye.

Yavuze ko ikigo Rwanda Inspiration Back Up kikimara gufata mu biganza iri rushanwa cyahaniriye ko riba irushanwa ngaruka mwaka, riba mpuzamahanga, aho umukobwa ashobora kwitabira nka Miss World n’andi marushanwa akomeye ku Isi.

Ati “Miss Rwanda ubu ni igikorwa aho umukobwa atowe abona amahirwe yo kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.' Avuga ko muri iki gihe iri rushanwa risigaye rinahanzwe amaso n’ibinyamakuru mpuzamahanga.

Nimwiza Meghan avuga ko iki gikorwa gishingiye ku muco, hakiyongeraho uburanga n’ubwenge. Ati “Kugira ngo rero ibe Miss Rwanda ni uko uwo muco ugamaho. Yavuze ko igamije guteza imbere umukobwa no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Yavuze ko Miss Rwanda iri mu marushanwa ateza imbere umwana w’umukobwa, bivuze ko buri wese ubashije kuryitabira kugeza ku mukobwa wegukanye ikamba. Ati “Umukobwa ntabwo asubirayo nk’uko yaje.”

Nimwiza avuga ko bashyize imbaraga cyane mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco. Avuga ko umukobwa wese utwaye ikamba rya Miss Rwanda aharanira gushyira mu bikorwa umushinga we aba yiyemeje.

Ati “Miss Rwanda ni irushanwa rifasha umukobwa kugira icyo amarira abanyarwanda. Ashobora gutorwa ntagire icyo akora. Ririya kamba ntabwo rituma ibyo yakorera abanyarwanda.”

Uyu mukobwa yavuze ko abantu benshi baba babiteza ibidasanzwe ku mukobwa wegukanye ikamba, ariko ngo siko byagakwiye kugenda, kuko hari ibindi bikorwa bakora biba bishakimiye ku mirongo migari Leta yashyizeho. Ati “Umushinga umukobwa akora ni wo uhereza ishema Miss Rwanda.”

Miss Nimwiza Meghan kandi yavuze ko mu gusoza iri rushanwa bazita cyane ku masaha azaba yatangajwe. Avuga ko guhera saa sita z’ijoro uyu munsi ku wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020, abakobwa batangira kwiyandikisha.

-Abaterankunga ba Miss Rwanda 2021:

Thierry wo muri Bank of Kigali, yavuze ko bafite inshingano zo guhindura ubuzima bw’abantu mu bijyanye n’ubukungu. Avuga ko bateye inkunga Miss Rwanda, kugira ngo umukobwa uzaba ufite umushinga mwiza muri iri rushanwa, ugaragaza ko ari umushinga wahindura ubuzima bw’abantu mu bijyanye n’ubukungu, bazamufashe kumushakira abafatanyabikorwa banamwigishe uko imishinga ikorwa n’uko ikurikiranwa.

Uhagarariye Bella Flowers yavuze ko ari umwaka wa Gatatu bakorana na Miss Rwanda, kandi ko ari ibyishimo n’ibyiza kuri bo. Yavuze ko ari ibyiza byabaye mu bindi, kuko Miss Rwanda yubakiye ku bwiza kandi nabo bakaba bakora indabo zihariye mu kugaragaza ubwiza gusa.

Yavuze ko bazakorana n’Igisonga cya mbere mu bijyanye no kumenyekanisha Bella Flowers mu Rwanda no mu mahanga. Ati “Uko twabiteguye twizera ko ari ko bizakomeza kugenda.

Kompanyi ya Hyundai izatanga imodoka kuri Miss Rwanda, yavuze ko muri uyu mwaka batewe ishema n’uko ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwabegereye kugira ngo bazahembe umukobwa. Avuga ko iyi kompanyi yatangiye gukora mu Rwanda mu myaka itandatu ishize.

Ni imodoka avuga ko ikoze neza, kandi izafasha byihariye umukobwa uzegukana ikamba.

Phanny Wibabara Umukozi Ushinzwe gutera inkunga muri MTN Rwanda, izahemba Miss Popularity muri iri rushanwa

Wibabara Phanny wo muri MTN, yavuze ko iyi sosiyete yishimiye gutera inkunga iri rushanwa ‘Kuko Miss Rwanda yamaze kuba abafatanyabikorwa bacu’. Avuga ko muri uyu mwaka bishimiye kugaruka kongera gufatanya na Miss Rwanda gutegura iri rushanwa.

Ati “Nka MTN dusanzwe turi sosiyete ya mbere, rero twishimiye kongera gukorana n’aba bakobwa b’uburanga. Twebwe nka MTN ubushize twari twahembwe Miss Popularity, uyu mwaka nabwo twifuza kuzahemba ‘Miss Popularity’.

Phanny yavuze ko mu bakoresha ‘Yolo’ bazamuwe kuva ku myaka 15 kugera ku myaka 30. Ni mu gihe na Miss Rwanda nayo yavanye ku myaka y’abakobwa 25 ikagera kuri myaka 28.

Yavuze ko ibi babikoze kugira ngo bajyanishe n’impinduka zabaye muri iri rushanwa. Phanny anavuga ko Miss Rwanda 2021 uzatorwa azanahabwa telefoni nshya. Ndetse ko bazakorana n’umukobwa uzegukana ‘Miss Talent’.

Umukobwa wiyandikisha muri Miss Rwanda asabwa kuzuza ‘form’ iri ku rubuga rw’iri rushanwa avuga amazina ye yombi; ashyiramo nimero y’irangamuntu n’imyaka ye, nimero ya telefoni na Email ye, abiro afite n’amashuri yize.

Asabwa gushyiraho ‘Document’ igaragaza amasomo yize, avuga Intara abarizwamo cyangwa Umujyi wa Kigali hanyuma akivugaho ‘Short Biography’, abiherekeje gushyiraho ifoto imugaragaza wose ‘Full Picture’.

Abakobwa bazishyurirwa Kaminuza, uburebure n’ibiro byakuwemo

Irushanwa rya Miss Rwanda rigiye kugaruka mu isura nshya! Ritegerejwe n’abakobwa b’Uburanga Ubwenge n’Umuco, guhera kuri uyu wa tariki 11 Ukuboza 2020.

Miss Rwanda, yagaragaje ibikorwa by’irushanwa rya Miss Rwanda kuva mu myaka 10 ishize riba, rigashyigikira imishinga ya ba Nyampinga, rigirira akamaro sosiyete n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa bakoze. Yanagaragaje ibikorwa by’irushanwa rya Miss Rwanda mu myaka iri imbere.

Miss Rwanda ni irushanwa ry’ubwiza rimaze igihe kirekire ryamenyekanye nka Nyampinga. Umukobwa watsindaga habaga hagendewe ku ngingo eshatu: Ubwiza, Ubumenyi n’indangagaciro.

Miss Rwanda yagarutse mu isura nshya kuva icyo gihe kugeza ubu iriho imaze kwegukanwa n’abakobwa 9. Yahaye imbaraga n’ubushobozi benshi mu bayitabiriye iteza imbere n’umuco nyarwanda.

Miss Rwanda yaremye ubufatanye n’imikoranire n’andi marushanwa y’ubwiza ku rwego mpuzamahanga n’imitegurire yayo ‘yarazamutse’.

Kuva irushanwa rya Miss Rwanda ryatangira gutegurwa n’ikigo Rwanda Inspiration Back Up mu 2009, umukobwa witabiraga irushanwa yasabwaga kuba atarangeje ibiro 70 no kuba afite uburebure kugera kuri centimeter 170.

Ni ingingo yagiye igonga benshi mu bakobwa mu bihe bitandukanye. Rimwe na rimwe uwasanze adafite uburebure mu mwaka umwe, ugasanga umwaka ukurikiyeho aritabiriye noneho uburebure yabugejeje.

Cyo kimwe n’ibiro byasabwaga kugira ngo umukobwa yitabiriye. Hari abamaraga igihe kinini barahinduye ibyo kurya kugira ngo bazahuze neza n’umunzani wa Miss Rwanda wakunze kuzonga benshi mu bakobwa babaga bafite inyota yo kwitabira iri rushanwa.

Abakobwa bazahatana muri iri rushanwa ni aba afite imyaka kugeza kuri 28 y’amavuko. Ni mu gihe byari bimenyerewe ko umukobwa witabira iri rushanwa agomba kuba atarengeje imyaka 25 y’amavuko.

Abakobwa 20 bazagera mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa bifitemo impano zihariye kandi bazafashwa kuziteza imbere. Nk’ibisanzwe, umukobwa uzegukana irushanwa rya Miss Rwanda azahabwa imodoka nshya.

Nyampinga mushya w’u Rwanda azasimbura Nishimwe Naomie umaze umwaka afite ikamba rya Miss Rwanda 2020.

Amakamba azatangwa mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 rigiye kuba ku nshuro ya 11:

Amakamba azatangwa muri iri rushanwa ni irya Miss Rwanda 2021, Igisonga cya mbere n’icya kabiri; ikamba ry’ufite umushinga udasanzwe ‘Most Innovative Project’.

Ikamba ry’umukobwa ufite impano ‘Talent Winner’, ikamba ry’umukobwa ukunzwe ‘Most Popularity’, ikamba ku mukobwa wabaniye neza abandi ‘Miss Congeniality’, ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto ‘Miss Photogenic’ ndetse n’ikamba rya Nyampinga w’Umurage ‘Miss Heritage’.

Muri iri rushanwa hari hasanzwe hatangwa amakamba arimo Miss Rwanda, Igisonga cya mbere, igisonga cya kabiri, ikamba ry’umukobwa ukunzwe [Miss Popupality], iry’umukobwa wabaniye neza abandi [Miss Congeniality] n’iry’umukobwa w’Umurage n’Umuco [Miss Heritage].

Ingengabihe y’irushanwa rya Miss Rwanda 2021:

Amajonjora yo gushakisha umukobwa uzambikwa rya Miss Rwanda 2021 azatangira ku wa 09 Mutarama 2021 mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, ku wa 16 Mutarama 2021 iri rushanwa rizerekeza mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.

Ku wa 23 Mutarama 2021 iri rushanwa rizabera mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Ku wa 30 Mutarama 2021 rizabera mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba naho tariki 06 Gashyantare 2021 hatorwe abakobwa bo mu Mujyi wa Kigali.

Abakobwa 20 bazitabira umwiherero ‘Boot Camp’ wa Miss Rwanda uzabera mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bazamenyekana ku wa 20 Gashyantare 2021. Umuhango wo guhitamo aba bakobwa uzabera ahasanzwe habera imurikagurisha ‘Expo Ground Gakondo’.

Umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2021 azamenyekana ku wa 20 Werurwe 2021, mu muhango ukomeye uzabera muri Intare Conference Arena i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.

Miss Rwanda mu 2014 yatangiranye intego yo gutuma iba igikorwa ngaruka mwaka, gutuma imenyekana ku ruhando mpuzamahanga no gutuma ikorwa ariko hashingiwe ku muco uko iminsi ihita igasimbura indi.

Miss Rwanda iri mu bihugu 10 bya mbere bihemba neza abakobwa bayitabira ku Isi. Muri Afurika, Miss Rwanda iza ikurikira Afurika y’Epfo mu mitegurire.

Iri rushanwa rigamije gushyigikira urugendo rw’iterambere rw’umukobwa no gutuma aba intangarugero ku bandi bakobwa.

Miss Nimwiza Meghan Umuvugizi wa Miss Rwanda yatangaje ko muri Miss Rwanda hongewemo amakamba abiri, ibihembo biriyongera mu gushyigikira iterambere ry'umukobwa


Kompanyi ya Hyundai ni yo izatanga imodoka ku mukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021

Irushanwa rya Miss Rwanda rizanye impinduka nshya harimo n'uko nta burebure ndetse n'ibiro bizongera gushingirwaho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND