RFL
Kigali

Abahanzi 10 bize umuziki ku Nyundo bahagaze neza mu 2020

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:12/12/2020 13:49
0


Kwiga ni kimwe, no gushyira mu bikorwa ibyo wize kugeza wamamaye ni ikindi ari nacyo gituma itangazamakuru rihora rikuvugaho kuko uba uri wo kuvugwaho. Ishuri rya Nyundo ryagize uruhare mu kurera abanyamuziki n'ubwo abahanyura ari benshi hakamenyekana mbarwa bitewe n’impamvu zitatuzinduye muri iyi nkuru.



  1. Yverry


Rugamba Yves wahiriwe n’uyu mwaka ubwo muri Gashyantare yashyiraga hanze umuzingo uriho indirimbo 11 igitaramo cye cyaritabiriwe bitandukanye no mu myaka yo hambere aho wasangaga umuhanzi ashyira hanze album bikaba ngombwa kwiyambaza abahanzi bo hanze kuko yabaga yiyizi neza ko atabona abamushyigikira ari wenyine. Uyu muhanzi watangiye kwamamara mu 2016 na n'ubu aracyari mu bahanzi banyuze ku Nyundo bagitanga icyizere muri muzika nyarwanda.

  1. Igor Mabano

Uyu musore uri mu biganza byiza bya Kina Music ya Ishimwe Clement aherutse kwerekana ko afite inyota yo kwamamara akorana indirimbo n’icyamamare The Ben. Uyu musore ari mu bahanzi banyuze ku Nyundo bahagaze neza muri muzika nyarwanda.

  1. Yvanny Mpano

Yves Mutangana umaze kumenyekana nka Yvanny Mpano indirimbo yitwa 'Ndabigukundira' imaze kurebwa n’abarenga miliyoni kuri shene ye YouTube nyamara hari abahanzi bamaze imyaka isaga 10 muri uyu muziki batigeze bagira indirimbo ngo zigire ako gahigo. Ni umwe mu bahanzi bakora indirimbo zinyura ab’igitsinagore bitewe n’imitoma yandika dore ko asobanura ko azi kwandika. Ni umwe mu banyuze ku Nyundo bahagaze neza muri muzika nyarwanda ya 2020.

  1. Karigombe

Siti True Karigombe w’imyaka 23 avuka mu Karere ka Ngoma, yatangiye umuziki mu 2011 atangira kuwukora by’umwuga mu 2014 ubwo yatsindiraga kujya ku Nyundo aho yanyuze mu 2014-2016; afite umwihariko wo kuvanga ibyivugo na Hip Hop n’injyana gakondo asanzwe afasha Riderman mu bitaramo bitandukanye aho aba ari umuririmbyi (back up singer).

Karigombe yagaragaye mu bitaramo bitandukanye bikomeye nka Kigali Up Festival mu 2014, PSF Gala Dinner mu 2015, Primus Guma Guma Super Star yo mu 2017, Blankets and Wine, Iwacu Muzika Festival yabereye i Ngoma. Ku ya 1 Kanama 2018 yashyize hanze indirimbo yakoranye na Bull Dogg ndetse na Mani Martin.

  1. Ariel Wayz

Uwayezu Ariel w’imyaka 19 y’amavuko ni umwe mu bakobwa muri uyu mwaka bitwaye neza muri muzika dore ko yabashije kwitabira irushanwa rya The Voice Afrique Francophone. Muri uyu mwaka yakoze indirimbo zirimo n’iyo yahuriyemo na Bushali. Ariel Wayz yatsinze ikizamini cyo kwinjira mu ishuri ryo ku Nyundo arangije icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye (Tronc-commun)

  1. Kevin Kade

Uyu musore uri mu biganza bya Bagenzi Bernard muri Incredible Records muri uyu mwaka yahiriwe n’indirimbo yitwa 'Like You' yahuriyemo na Davis D na Seyn ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni mu gihe itarageza ku mwaka isohotse. Ni umuhanzi uri kugaragaza ingufu mu ndirimbo asohora.

  1. Kenny Sol

Rusanganwa Norbert wamamariye mu itsinda rya Yemba Voice uri mu biganza bya Bruce Melodie mu nzu ifasha abahanzi ya Igitangaza Music, ni umwe mu bahanzi bize ku Nyundo bari mu bihe byiza mu muziki nyarwanda. Mu kwezi gushize, uyu musore yashyize hanze indirimbo yise 'Agafire' yakirwa neza kimwe n'izindi yasohoye mbere yayo.

  1. Ben Adolph


Umuhanzi Ben Adolphe [Ado] w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka mu karere ka Rubavu ni umwe mu mfura zo ku Nyundo. Ni umwe mu bahanzi bagerageje gukora muri uyu mwaka nubwo bigaragara ko utamuhiriye cyne nka bagenzi be.

  1. Mozzy Yemba Boy

Umuhanzi Mugabutsinze Moise uzwi nka Mozzy Yemba Boy waciye mu itsinda rya Yemba Voice ryasenyutse, mu 2013 ni bwo yatangiye umuziki awushikamaho mu 2016 yinjiye mu itsinda rya Yemba Voice ryasenyutse nta mpaka. ‘Darling’ niyo ndirimbo ya mbere ashyize hanze kuva itsinda rya Yemba Voice ryaba amateka.

  1. Bill Ruzima

Uyu musore ni umwe mu baririmbye mu gitaramo gikomeye mu 2019 cya Kigali Jazz Junction. Mu 2020 yitabiriye Amani Festival ibera mu Mujyi wa Goma. Mu kwezi kwa kane yakoze indirimbo 'Corona the killer' yakanguriraga abantu kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Iri shuri rya Nyundo kuva ryatangira gusohora abanyenshuri bize umuziki byatanze umusanzu dore buri wese yumvaga ko yaba umuhanzi nyamara nta n’ikintu abiziho. Imiririmbire mu buryo bwa live yarushijeho kumvikana no kumenyerwa kuko itsinda rya Symphony riri kugira uruhare rukomeye mu gufasha abahanzi mu bitaramo bikomeye. 

Abahanzi banyuze muri iri shuri hari abagaragaza ko bashoboye ariko bakazitirwa n’ubushobozi bikaba byakabaye umwanya mwiza wo kuba abashoramari babegera bakababyaza umusaruro kuko umuziki wabaye ubucuruzi nk’ubundi bwose. Umwaka uragana ku musozo ariko INYARWANDA yabashije kwegeranya abahanzi 10 bakoze muri uyu mwaka ikaba ibifuriza kurushaho mu 2021. Harimo abafite indirimbo nke ku buryo abashoramari bagateye iya mbere mu kubashyiramo imitungo.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND