Gukora muzika bisaba ko hari byinshi umuhanzi yigomwa, iyo bitagenze gutyo muzika iba ifite imbaraga nke. Nyuma yo kwigomwa, umuhanzi yakagendeye kure ibiyobyabwenge kuko biri mu bituma abanyempano zitangaje baburirwa irengero kandi bari barigaruriye imitima ya benshi mu njyana bakora.
Iterambere ry’umuhanzi cyane cyane muri Afurika
bigendana n’imitwarire ye agaragaza muri rubanda, bitandukanye n'aho umuziki
wateye imbere nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho umuhanzi ashobora kuba akoresha
ibiyobyabwenge ku rwego rutangaje ntibimubuze kuba icyamamare no gukundwa ku rwego
mpuzamahanga.
Mu Rwanda, hari abahanzi twavuga ko basubiye inyuma
kubera imyitwarire mibi n'ubwo bamwe bagihanyanyaza muri muzika, mu kureba niba
bakongera kwigarurira imitima ya benshi. Hari abahanzi benshi bagiye bavugwa ho
gukoresha ibiyobyabwenge, kwiba, bagafungwa abanda bakajyanwa Iwawa mu Kigo Ngororamuco.
Aba bahanzi 6, impano zabo n’amajwi yabo mu miririmbire
yahogozaga benshi, ariko muri iyi minsi siko bimeze kubera ko umufana iyo
yumvise ko umuhanzi akunda afungwa kenshi, akagira imyitwarire isebetse akuvaho. Bamwe
muri abo bahanzi ni aba bakurikira;
1.Gisa cy'Inganzo
Umuhanzi Gisa Cy'Inganzo, ari mu bahanzi bari bagezweho
muri za 2012, abahanzi benshi baramwifashishaga kugira ngo indirimbo zabo zikundwe
kubera ijwi rye, kugeza magingo aya bamwe mu bakunzi ba muzika baba bakifuza kumva
ijwi rya Gisa Cy'Inganzo, gusa imyitwariye ye mibi yatumye atagera ku rwego
rushimishije muri muzika.
Gisa yafunzwe inshuro nyinshi azira kunywa ibiyobyabwenge. Muri 2014 yajyanwe Iwawa avayo ahamaze umwaka, abakunzi be bagira ngo yihannye kunywa ibiyobyabwege ariko biranga. Muri 2018 yongeye gufungirwa i Mageragere.
Uyu mwaka wa 2020, Gisa ari gukorana imbaraga areba ko abari abakunzi be muri muzika bakongera kumwigarurira ariko birasaba imbaraga nyinshi no kwerekana isura nziza. Hari indirimbo nibura 2 za Gisa Cyingazo zabase imitima ya benshi kugeza n'ubu, harimo iyitwa “Inkombe”, n’iyitwa “Uruyenzi”.
2. Neg G The General
Neg G yari umuraperi kabuhariwe mu myaka ya za 2013 na mbere yaho. Yakundwaga cyane mu ndirimbo ze zahuzaga abahanzi
batandukanye (AllStars), akaba yaragombaga kumvikano hamwe na Riderman. Yabaye mu itsinda
rya TFP, aho yakoze indirimbo zamamaye zirimbo iyitwa “Karara,” na “Parler”.
Mu mwaka wa 2017 yafunzwe azira gukoresha ibinini bifatwa nk’ibiyobyabwenge, naho kandi
mu mwaka wa 2019 yawutangiriye mu kigo Ngororamuco Iwawa, amarayo umwaka agororwa. Uyu mwaka wa 2020, Neg G, ari gukorana
imbaraga ngo yigarurire abakunzi be, ubu afite indirimbo iri gukundwa yise “Nta
muntu wari uzi ibi bintu”. Akomerejeho akitandukanya burundu n'ibiyobyabwenge nta kabuza yakwakiranwa yombi.
3. Fireman
Umuraperi Fireman, ari mu bari bahagaze neza mu
Rwanda mu myaka yatambutse, gusa imyitwarire ye yasubije inyuma muzika ye.
Umwaka wa 2019 wose yawumaze Iwawa azira
kuba imbata y’ibiyobyabwenge. Ari Iwawa ntabwo naho yitwaye neza kuko, ku
itariki 31 Ukuboza 2019 yagejejejwe imbere y’urukiko rwa gisirikare, aho yakekwagaho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa ku buryo bubabaje umwe mu
bagororerwaga Iwawa.
Fireman avuye Iwawa yakomereje ubuzima muri Gereza
ya Mageragere. Muri iyi minsi Fireman ni umuntu bigaragarako yashyize ubwenge
ku gihe.
4. P Fla
Umuraperi P Fla wari ntagereranwa mu njyana ya Hip Hop, magingo aya aracyumvikana mu itangazamakuru anakora muzika, gusa mu myaka ye yo ha
mbere muri za 2013, yari intavogerwa muri Hip Hop. Uyu muhanzi ntabwo
yanjyanwe mu kigo ngororamuco cya Iwawa, gusa yafunzwe kenshi azira gukoresha
ibiyobyabwenge. Tariki 13 Ukuboza 2016, P Fla yafungiwe muri Gereza ya
Mageragere amaramo umwaka wose kubera ibiyobyabwenge.
Ni umuhanzi wakundwaga n'abatari bake ariko yamaze
umwaka wose muri gereza atangira kwibagirana, anavuyemo muzika ye ntabwo
yongeye gutumbagira nk'uko byahoze mu myaka yo ha mbere muri za 2013.
5. Pacson
Umuraperi Pacson ari mu bahanzi bakoraga injyana ya Hip Hop y’umwihariko igenda nk’iy'abahanzi bo muri Amerika. Ngoga Lwanga Edison (Pacson), yavuzweho gukoresha ibiyobyabwenge byo hejuru nka Cocaine. Tariki ya 17 Ukuboza 2019 Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryataye muri yombi uyu muhanzi, Pacson. Nyuma gato muri Werurwe 2016, uyu muhanzi yaranzwe n’imyitwarire mibi, aho yaje gufungirwa i Gikondo azira gukubira no gukomeretsa.
6.Green P
Umuhanzi wakabaye ari ku rwego rumwe n’umuvandimwe we, The Ben, ariko si ko biri umuziki we waracumbagiye, Rukundo Eliem (Green P), yari mu baraperi bagezwemo mu Rwanda, imyitwarire ye ntabwo yari ihwitse kubera gukemangwa nk’ukoresha ibiyobyabwenge bigacumbagiza muzika ye.
Mu mpera z’umwaka wa 2019 yatawe muri yombi azira gukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikora nkabyo ibyatumye atangirira umwaka wa 2020 muri Gereza. Yaje kurekurwa akomeza muzika ariko ntaho igera nk’uko byari bimeze mu myaka ya 2013-2015. Twavuga ko hari abahanzi batandukaye bafunzwe kubera ibiyobyabwenge muzika yabo igasubira inyuma bamwe ubu bakaba basa n’abasezeye muzika.
TANGA IGITECYEREZO