RFL
Kigali

Chorale de Kigali igiye gukorera muri Kigali Arena igitaramo cya Noheli 'Christmas Carols Concert 2020'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/12/2020 14:30
1


Chorale de Kigali ni Chorale ibarizwa muri Cathedrale Saint Michel, ku nshuro yayo ya mbere igiye gukorera muri Kigali Arena igitaramo ngarukamwaka cyinjiza abantu muri Noheli. Ni nyuma y'uko benshi bagiye bayisaba gukorera igitaramo ahantu hagutse aho benshi babasha kwitabira ntihagire ucikanwa.



Bwana RUKUNDO Charles Lwanga, Visi Perezida wa mbere wa Chorale de Kigali ni we wahamirije InyaRwanda.com aya makuru y'uko bagiye gukorera igitaramo ngarukamwaka muri Kigali Arena, kuwa Gatandatu tariki ya 19/12/2020 guhera saa Kumi n'imwe z'umugorooba (17h00) kugera saa Moya n'igice z'umugoroba (19h30). Yavuze ko iki gitaramo kizaba mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Lwanga yateguje abakunzi ba Chorale de Kigali kuzumva indirimbo zinyuranye iyi korali yaririmbye mu myaka itandukanye mu bitaramo bya Noheli. Yagize ati "Abakunzi bitege kumva indirimbo ziryoshye zaririmbwe na Chorale de Kigali muri Christmas Carols Concert zabaye kuva muri 2013. Twabakoreye selection y'indirimbo zakunzwe. Abazitabira bazubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye bwa Chorale de Kigali na Kigali Arena".

Chorale de Kigali ni Chorale yashinzwe mu 1966. Igizwe n’abanyamuryango basaga 150, abarenga 80 % bakaba ari urubyiruko. Ni Chorale imaze kumenyekana cyane mu Rwanda ndetse no mu mahanga, kubera indirimbo zihimbanywe kandi zikaririmbanwa ubuhanga igenda igeza ku bakunzi bayo haba mu bitaramo, muri gahunda zitandukanye iririmbambo ndeste n’izo ibagezaho kuri channel ya Youtube yayo imaze kugira abayikurikira barenga ibihumbi cumi na bitanu buri munsi. 


Chorale de Kigali ku bufatanye na Kigali Arena igiye gukora igitaramo cya Noheli kizaba mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Musabimana immaculee3 years ago
    Murakoze turabakunda cyane ndi umukunzi wanyu nanjye nkunda kuririmba sigitekerezo nanga ahubwo nukubashimira kd imana ibibemo nezamurakoze





Inyarwanda BACKGROUND