Rebekah Vardy, umugore wamamaye kubera gukundana no kuryamana na bamwe mu byamamare dore ko ari umugore wa Jamie Vardy, umukinnyi wa Leicester City, yasabye imbabazi zo gusebya uwari mugabo we w’umuhanzi, Peter Andre avuga ko afite igitsina gito kitakwihanganirwa kandi yari azi ko azamubera umukunzi mwiza.
Uyu mugore wasebeje umuhanzi, Peter Andre akagereranya
na ka “Sosiso” gato cyane, yatanze ibisobanuro mu gusomana kwabaye muri 2004 no
kugira ikiganiro, aho yasebeje
umuririmbyi, Peter nyuma yo kumarana
ijoro rimwe nawe mu kiganiro yahaye itangazamakuru icyo gihe . Ubu, uyu mugore
w'imyaka 38 y'amavuko yatangaje ko yasabye imbabazi Peter kubera aya magambo yatangaje
amusebya.
Rebekah asanzwe ari umunyamideli
Mu nyandiko y'impapuro 59 yashyikirijwe n'itsinda rye
ryemewe n'amategeko mu Rukiko Rukuru mu rubanza rwe rwo gusebanya .Inyandiko
igira iti: 'Biremewe ko Uregwa yatanze ikiganiro "gusomana no kubwira abantu
iby’umugabo we mu kinyamakuru maze amakuru agakwira isi mu 2004 igihe Uregwa yari afite
imyaka 22.”.
Uregwa kwandagaza umugabo, Rebekah,yicuza kuba
yaratanze iki kiganiro kandi yasabye imbabazi Umuhanzi Peter Andre. 'Uregwa yari afitanye umubano utoroshye
n'uwahoze ari umugabo we mbere, Mark Godden ariwe ahanini wamuhatiraga guha iyi nkuru ikinyamakuru ngo asebye Peter.
Muri icyo kiganiro, Rebekah yavuze ko yaryamanye na
Peter igihe ubukwe bwe n'umugabo wa mbere Mark Godden 'bwari bugiye kurangira',
ariko ntiyanyuzwe n'ikigereranyo cy’ibitsina byabo.
Rebekah na Jamie Vardy
Rebekah yavuze ati: 'Natekereje ko azaba umukunzi
w'igitangaza. Hanyuma akuramo ipantaro! 'Yari umukunzi mubi nigeze kugira.
Ntabwo byari bikwiye, yari afite igitsina gito ntigeze mbona , 'Petero igitsina cye cyari nka
chipolata ntoya.”. Ibi byose Rebekah Vardy yatangaje abisabira imbabazi kuba
byarasohotse mu kanwa ke aho kuba ibanga.
Rebekah na Peter Andre
SRC:Metro.co.uk
TANGA IGITECYEREZO