Mu
mukino yahuragamo n'ikipe ya Monchengladbach, Real Madrid yatsinze ibitego 2-0
byose byatsinzwe na Karim Benzema ku munota wa 9 ndetse no ku munota 31.
Nyuma
y'uyu mukino Real Madrid yasoje amatsinda iyoboye itsinda B n'amanota 10
ikurikirwa na Monchengladbach ifite amanota 8. Itsinda A Bayern Munch yazamutse
ari iya mbere ifite amanota 16 ikurikirwa na Atletico Madrid n'amanota 9,
itsinda C Manchester City yazamutse iyoboye n'amanota 16 ikurikirwa na Porto
ifite amanota 13, itsinda D Liverpool yazamutse ifite amanota 13 ikurikirwa na
Atalanta ifite amanota 11.
Bayern ifite igikombe giheruka nayo yakomeje
Itsinda
E ikipe ya Chelsea yazamutse ifite amanota 14 ikurikirwa na Sevilla ifite
amanota 13, itsinda F Dortmund yazamutse ifite amanota 13 ikurikirwa n'ikipe ya
Lazio yazamukanye amanota 10 mu gihe itsinda G Juventus yakomeje ari iya mbere
ifite amanota 15 yanganyaga na FC Barcelona yabaye iya kabiri, itsinda rya
nyuma H ikipe ya PSG yazamutse ifite amanota 12 ikurikirwa n'ikipe ya RB
Leipzig ifite amanota 12.
Ibirango by'amakipe 16 yose yakomeje
Muri
buri tsinda hazamutse amakipe 2 mu gihe ikipe ya 3 igomba kwerekeza mu mikino
ya Europa league, tombara ya 1/8 cya Champions League ikaba iteganyijwe Tariki
ya 14 Ukuboza 2020.
Ramos yakinnye umukino wa 127 muri Champions League
Ajax ntabwo uyu mwaka byayihiriye
Mbappe yabaye umukinnyi w'umwana wujuje ibitego 20 muri Champions League