RFL
Kigali

Inzozi za Ma Fille na Teta, amaraso mashya mu bakinnyi ba filime bagaragara muri ‘Inshinzi’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/12/2020 13:51
0


Umwaka wa 2020 wagaragaje impano zidasanzwe mu mu muziki ndetse no mu bakinnyi ba filime. Ni umwaka waherekejwe no gusohora filime nyinshi ku rubuga rwa Youtube, ku buryo hari abakinnyi bacyesha ubwamamare uru rubuga rwihariye mu gutunga amashusho y’abahanzi hafi ya bose.



Filime nyarwanda ziri ku rubuga rwa Youtube ni uruhumbirajana! Zirasohoka zigaragaramo abakinnyi bashya n’abandi b’amazina azwi, hari izigira igikundiro cyihariye binagaragarizwa ku mubare w’abantu bazireba ubutitsa. 

Amina Ngando Ikirezi [Ma Fille] na Uwizeyimana Elessa Morgan [Teta] ni bamwe mu bakinnyi bashya bigaragaje muri uyu mwaka. Bombi bahuriye muri filime yitwa ‘Inshinzi Series’ yabanje kwitwa ‘Abavandimwe’ itambuka kuri shene ya Youtube yitwa The Boss Papa.

Ni filime yanditswe inayoborwa na Robin Films, ari nawe wahisemo abakinnyi bashya yifashishije muri iyi filime igeze ku gace ka cyenda. Yumvikanamo umuziki w’indirimbo yaririmbwe na Alain Mukuralinda [Alain Muku].

Iyi filime inakinamo abarimo umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi nka Igisupusupu mu muziki n’abandi benshi bambariye kugaragaza umwihariko wabo mu bakina filime muri iki gihe.

Ma Fille w’imyaka 23 y’amavuko yiga mu mwaka wa Gatatu muri Kaminuza mu Ishami ry’Itangazamakuru. Ni umukobwa uvuga ko akunda ibijyanye n’imyidagaduro ku buryo muri we yumvaga ashaka kuba umuhanzi akajya ataramira abantu batandukanye, ariko siko byagenze.

Yabwiye INYARWANDA, ko yakuze muri we yumva ashaka gukina filime, ariko hejuru y’izi nzozi hakaba urukundo rwo kuba umuhanzi.

Avuga ko mu myaka itatu ishize, ari bwo izi nzozi zahindutse kuko yahuye na Robin Films wanditse filime ‘Inshinzi Series’ amubwira ko amubonamo impano yo gukina filime.

REBA INTEGUZA Y'AGACE  KA CYENDA KA FILIME 'INSHINZI SERIES' KARIMO IGISUPUSUPU

">

Uyu mukobwa yavuze ko guhita yinjira muri filime byamworoheye. Ati “Cyane! Kuko urumva niba umuntu akubonyemo impano akaba akwizeye uko biri kose ntabwo wamutenguha. Nangiye kubona ibitekerezo byinshi bambwira bati ‘urabishoboye, komereza aho, ntucike intege, mbese urumba byaranyoroheye cyane,”

Yavuze ko ku munsi wa mbere ajya gukina filime yagowe n’izuba ryari ryinshi, ku buryo yasabwe inshuro nyinshi gusubiramo ibyo yari yabwiwe.  Avuga ko uwo munsi adateze kuwibagirwa, kandi ko wamusigiye imbaraga n’icyizere cyo kumva ko azavamo umukinnyi mwiza wa filime.

Ma Fille yavuze ko afite intego y’uko mu myaka iri imbere azaba ari ku ntera nziza y’abakina filime, ku buryo hari abazajya bamufatiraho urugero. Ni ibintu avuga ko azageraho kuko afite umuyobozi mwiza wa filime utuma akina ajyanishije n’imiterere ye.

Teta uri mu bakinnyi b’imena muri iyi filime, nawe avuga ko akunda abantu, gusabana n’ibijyanye n’imyidagaduro, biri no mu byatumye yiyemeza gukina filime.

Uyu mukobwa usanzwe ari umunyamideli, avuga ko yakuze akunda filime, ku buryo hari n’ibyo yabonaga muri filime akumva ni we uri kubikora.

Avuga ko yagiye yitabira ahaberaga amajonjora y’abakina filime, ntatoranwe bigatuma agenda arushaho kwiyungura ubumenyi no guhura n’abantu batandukanye.  

Iyi filime yabanje kwitwa ‘Abavandimwe’ izaguhindurwa izina ahanini yitwa ‘Inshinzi’ bitewe n’uko hari izindi filime zitwa gutya.

Teta avuga ko iri zina bemeranya naryo n’ubwo umuntu uzaryumva azatekereza ibindi, ariko yareba filime akabona ko bitandukanye n’ibyo yatekerazaga.

Teta we avuga ko ajya gukina filime ku nshuro ya mbere, muri we yumvaga ko azagukina ibyo yitekerereje biza kurangira asanze hari ibyanditswe agomba gusoma, akabifata mu mutwe hanyuma akabikina.

Uyu mukobwa yavuze ko afite intego yo gukina filime ku buryo azaba umwe mu bazakina muri filime z’uruganda rwa Hollywood. We avuga ko ubuzima bwe agiye kubushingira kuri filime gusa, kugira ngo azagere ku nzozi ze.

Teta kandi avuga ko abantu bakwiye gutandukanya uko umuntu agaragara muri filime, ndetse bakanatandukanya uko umuntu yitwara mu buzima busanzwe.

Abakinnyi ba filime Ma Fille na Teta batangaje ko bashaka gukina filime ku buryo hari abazajya babafatiraho urugero

Teta [Ubanza ibumoso] na Ma Fille [Uri iburyo] ni abakinnyi b'imena muri filime 'Inshinzi Series' ikinamo umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi nka Igisupusupu

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MA FILLE NDETSE NA TETA BAKINA MURI 'INSHINZI SERIES'

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND