Nyanza FC yabonye umutoza mushya nyuma y'imyaka 8 iyi kipe itabaho

Imikino - 09/12/2020 12:35 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyanza FC yabonye umutoza mushya nyuma y'imyaka 8 iyi kipe itabaho

Ubuyobozi bw'ikipe ya Nyanza FC ibarizwa mu Majyepfo y'u Rwanda, buratangaza ko bwamaze kubona umutoza mushya mu bari bakoze ibizamini.

Hakizimana Jean Baptiste ni we wagizwe umutoza w'iyi kipe igomba gutangira urugendo rwo kuzamuka mu cyiciro cya mbere ndetse no kwisubiza ikuzo yahoranye mbere y'uko Rayon igira uruhare mu isenyuka ryayo.

Nyanza FC yakinaga icyiciro cya mbere ndetse ari ikipe izwi, ariko ubwo Rayon Sports mu 2012 byabaga ngombwa ko isubira ku ivuko, yasanze Nyanza FC biba ngombwa ko bazihuriza hamwe ubuyobozi bw'Akarere bukita ku ikipe imwe, byatumye izina Nyanza FC rigenda uko. Hakizimana Jean Baptiste yegukanye aka kazi atsinze abandi batoza barimo Ndacyayisenga Daniel, Murekatete Hamida, bari bashyizwe ku rutonde rugufi.

Ntirenganya Frederick umunyamabanga w'iyi kipe, ni we wadutangarije aya makuru

Biteganyijwe ko Hakizimana Jean Baptiste asinya amasezerano y'imyaka 2 kuri uyu mugoroba tariki 09 Ukuboza 2020 agahita atangira akazi ko gushaka abakinnyi bazakoreshwa mu mwaka w'imikino 2020/21 nk'uko twabitangarijwe n'umunyamabanga w'iyi kipe Ntirenganya Frederick.

Hakizimana Jean Baptiste ugomba kuramutswa Nyanza FC yambara Umweru n'ubururu, yigeze kungiriza Nduwimana Pablo ubwo yatozaga Amagaju mu 2016.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...