Ubuyobozi bw'ikipe ya Nyanza FC ibarizwa mu Majyepfo y'u Rwanda, buratangaza ko bwamaze kubona umutoza mushya mu bari bakoze ibizamini.
Hakizimana
Jean Baptiste ni we wagizwe umutoza w'iyi kipe igomba gutangira urugendo rwo
kuzamuka mu cyiciro cya mbere ndetse no kwisubiza ikuzo yahoranye mbere y'uko
Rayon igira uruhare mu isenyuka ryayo.
Nyanza FC yakinaga icyiciro cya mbere ndetse ari ikipe izwi, ariko ubwo Rayon Sports mu 2012 byabaga ngombwa ko isubira ku ivuko, yasanze Nyanza FC biba ngombwa ko bazihuriza hamwe ubuyobozi bw'Akarere bukita ku ikipe imwe, byatumye izina Nyanza FC rigenda uko. Hakizimana Jean Baptiste yegukanye aka kazi atsinze abandi batoza barimo Ndacyayisenga Daniel, Murekatete Hamida, bari bashyizwe ku rutonde rugufi.
Ntirenganya Frederick umunyamabanga w'iyi kipe, ni we wadutangarije aya makuru
Biteganyijwe
ko Hakizimana Jean Baptiste asinya amasezerano y'imyaka 2 kuri uyu mugoroba
tariki 09 Ukuboza 2020 agahita atangira akazi ko gushaka abakinnyi bazakoreshwa
mu mwaka w'imikino 2020/21 nk'uko twabitangarijwe n'umunyamabanga w'iyi kipe
Ntirenganya Frederick.
Hakizimana
Jean Baptiste ugomba kuramutswa Nyanza FC yambara Umweru n'ubururu, yigeze kungiriza Nduwimana Pablo ubwo yatozaga Amagaju mu 2016.
TANGA IGITECYEREZO