Uyu muyobozi wa WCB ku mbuga nkoranyambaga akoresha yasangije abakunzi be amashusho ya Perezida w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta abyinya indirimbo “Waah " maze ayaherekeza amagambo akomeye, ati "Nzakomeza gushimira Perezida UHURU KENYATTA n’abanya- Kenya bose ku bw'urukundo banyeretse no kunshyigikira ".

Diamond yashimiye Uhuru Kenyatta n'abanya-Kenya muri rusange
Perezida Uhuru iyi ndirimbo yayibyiniye ahitwa Bomas of Kenya. Ni mu gace k'igiturage gakorerwamo ubukerarugendo. Icyo gihe yagiriye inama urubyiruko ndetse anafungura ku mugaragaro ikigega “KenyaNiMimi initiative " kigamije gufasha urubyiruko no kurengera uburenganzi bwabo.
Amashusho y’iyi ndirimbo “Waah " agishyirwa kuri Youtube mu masaha umunani gusa yari amaze kurebwa n'abarenga miliyoni imwe, mu gihe mu masaha 13 yari amaze kurebwa na miliyoni 2. “Waah " nyuma y’iminsi umunani igiye hanze, ubu imaze kurebwa na miliyoni 11.