Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda umaze no kurenga imbibi, Meddy, akomeje kwigarurira imitima ya benshi mu bihugu bitandukanye cyane muri Kenya kubera indirimbo yakoranye n’umuhanzi Otile Brown umwe mu bubashywe muri kiriya gihugu.
Indirimbo za Ngabo Medard uzwi nka Meddy, zikunda
kugera kure cyane, zikakirwa n’amamiliyoni y’abantu. Indirimbo 'Dusuma' ya Otile Brown yakoranye
n’umuhanzi w’Umunyarwanda Meddy ni yo
ndirimbo ya mbere y'amashusho yarebwe cyane kuri YouTube muri Kenya muri mwaka wa 2020.
Indirimbo 'Dusuma' yaciye agahigo muri Kenya
'Dusuma' kugeza ubu imaze kurebwa n’abantu hafi Miliyoni 17 kuri YouTube uyu mwaka wonyine. Indirimbo kandi yamenyekanye cyane nyuma y’imbuga nkoranyambaga zo muri Kenya zagendaga zerekana uburyo iyi ndirimbo yasubiwemo n’abantu benshi bakayisangiza abantu bityo iramamara.
Indirimbo ya
2 mu zarebwe cyane muri Kenya ni 'Teamo' y’umuhanzi wo muri Tanzania Rayvanny
yakoranye na Messias Maricoa naho 'Jeje' y'umuhanzi wo muri Tanzaniya,Diamond
yabaye iya gatatu ku rutonde.
Jeje ya Diamond yaje ari iya gatatu yarebwe cyane muri Kenya
Itsinda rya
Sauti Sol rya Afro-pop rya, riri ku mwanya wa kane kuri uru rutonde hamwe n’indirimbo
yabo “Suzanna” yasohotse nyuma yo gutangaza ko basinyanye amasezerano na Universal
Music Africa. Indirimbo Gere ya Tanasha Donna irimo Diamond ni iya gatanu
ku rutonde, iyi ndirimbo yakiriwe n’abantu barenga miliyoni mu masaha 13 gusa
nyuma yo gusohoka.
Ikinyamakuru cyo muri Kenya, Nairobinews, cyo cyavuze ko Meddy wakoranye
indirimbo na na Otile ari umuhanzi w’Umurundi”, ibi byerekanye ko
bamushidikanyaho kuko Meddy ari umuhanzi nyarwanda uri kubarizwa muri iyi minsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Urutonde rw’indirimbo 10 zarebwe cyane muri Kenya mu 2020
1.Otile Brown x Meddy – Dusuma (Official Lyrics Video)
2.Rayvanny Ft Messias Maricoa-Teamo (Official Video)
3.Diamond Platnumz – Jeje (Official Music Video)
4.Sauti Sol – Suzanna (Official Video)
5.Tanasha X Diamond Platnumz – Gere (Official Music Video)
6.FEMI ONE X MEJJA – UTAWEZANA (OFFICIAL VIDEO)
7.Future – Life Is Good (Official Music Video) ft. Drake
8.Otile Brown x Sanaipei Tande – Aiyana (Official Video)
9. Quarantine – Wasafi Feat Diamond Platnumz, Rayvanny,
Mbosso, Lava Lava, Queen Darleen & Zuchu
10.EL SHADDAI – H_ART THE BAND ft. CEDO (OFFICIAL VIDEO)
REBA HANO 'DUSUMA' YA MEDDY FT OTILE BROWN
TANGA IGITECYEREZO