RFL
Kigali

Kenya 2020: Meddy akomeje kwigarurira imitima ya benshi abikesha indirimbo 'Dusuma' yahize 'Jeje' ya Diamond

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:9/12/2020 19:23
0


Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda umaze no kurenga imbibi, Meddy, akomeje kwigarurira imitima ya benshi mu bihugu bitandukanye cyane muri Kenya kubera indirimbo yakoranye n’umuhanzi Otile Brown umwe mu bubashywe muri kiriya gihugu.



Indirimbo za Ngabo Medard uzwi nka Meddy, zikunda kugera kure cyane, zikakirwa n’amamiliyoni y’abantu. Indirimbo 'Dusuma' ya Otile Brown yakoranye n’umuhanzi w’Umunyarwanda Meddy ni yo ndirimbo ya mbere y'amashusho yarebwe cyane kuri YouTube muri Kenya muri mwaka wa 2020.

Meddy azaririmba muri East African Party – IMVAHONSHYA

Indirimbo 'Dusuma' yaciye agahigo muri Kenya

'Dusuma' kugeza ubu imaze kurebwa n’abantu hafi Miliyoni 17 kuri YouTube uyu mwaka wonyine. Indirimbo kandi yamenyekanye cyane nyuma y’imbuga nkoranyambaga zo muri Kenya zagendaga zerekana uburyo iyi ndirimbo yasubiwemo n’abantu benshi bakayisangiza abantu bityo iramamara.

Indirimbo ya 2 mu zarebwe cyane muri Kenya ni 'Teamo' y’umuhanzi wo muri Tanzania Rayvanny yakoranye na Messias Maricoa naho 'Jeje' y'umuhanzi wo muri Tanzaniya,Diamond yabaye iya gatatu ku rutonde.

Diamond Platnumz On Breaking Into The U.S. Market | GRAMMY.com

Jeje ya Diamond yaje ari iya gatatu yarebwe cyane muri Kenya

Itsinda rya Sauti Sol rya Afro-pop rya, riri ku mwanya wa kane kuri uru rutonde hamwe n’indirimbo yabo “Suzanna” yasohotse nyuma yo gutangaza ko basinyanye amasezerano na Universal Music Africa. Indirimbo Gere ya Tanasha Donna irimo Diamond ni iya gatanu ku rutonde, iyi ndirimbo yakiriwe n’abantu barenga miliyoni mu masaha 13 gusa nyuma yo gusohoka.  

Ikinyamakuru cyo muri Kenya, Nairobinews, cyo cyavuze ko Meddy wakoranye indirimbo na na Otile ari umuhanzi w’Umurundi”, ibi byerekanye ko bamushidikanyaho kuko Meddy ari umuhanzi nyarwanda uri kubarizwa muri iyi minsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Urutonde rw’indirimbo 10 zarebwe cyane muri Kenya mu 2020

1.Otile Brown x Meddy – Dusuma (Official Lyrics Video)

2.Rayvanny Ft Messias Maricoa-Teamo (Official Video)

3.Diamond Platnumz – Jeje (Official Music Video)

4.Sauti Sol – Suzanna (Official Video)

5.Tanasha X Diamond Platnumz – Gere (Official Music Video)

6.FEMI ONE X MEJJA – UTAWEZANA (OFFICIAL VIDEO)

7.Future – Life Is Good (Official Music Video) ft. Drake

8.Otile Brown x Sanaipei Tande – Aiyana (Official Video)

9. Quarantine – Wasafi Feat Diamond Platnumz, Rayvanny, Mbosso, Lava Lava, Queen Darleen & Zuchu

10.EL SHADDAI – H_ART THE BAND ft. CEDO (OFFICIAL VIDEO)

REBA HANO 'DUSUMA' YA MEDDY FT OTILE BROWN


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND