Ni kenshi cyane umuntu aburirwa irengero imiryango igatangira kumva amakuru ko yatabarutse bityo bakaba bakora imihanyo y’Ikiriyo nk’uko byabaye muri Zimbabwe aho umugabo witwa Osca Mithika yagarutse mu rugo agasanga abantu benshi iwe bari mu kiriyo cye bazi ko yitabye Imana baranamushyinguye.
Uyu
mugabo wagaragaye ku wa kane tariki ya 3 Ukuboza 2020, yitwa Osca Mithika akaba afite imyaka
23. Yasubiye mu rugo, ategereje ko umuryango uzamwakira neza, gusa asanga
amarira ni yose bari mu kiriyo cye. Nyina wa Mithika, Regina
Choa, yavuze ko byasabye ubutwari bwinshi kugira ngo yegere umuhungu we nyuma
y'uko abantu bose baburiwe irengero bamubonye asubira mu rugo.
Osca uri hagati yagarutse mu rugo bitangaza benshi bari bazi ko yashyinguwe
Yavuze ko umuryango wavugaga ko yarohamye mu
byumweru bibiri bishize. Regina ati: “Ntabwo
twashoboraga kwizera n'amaso yacu igihe twamubonaga. Abantu bose
bahangayikishijwe n'umutekano. Abantu barahunze bamwe bagwa hasi kuko twari
tumaze kumuririra nk’uwapfuye.
Umuryango
we watoraguye umurambo ku ruzi babona ni uwabo warohamye bajya kumushyingura, naho
bashyinguye utari we. Regina Choa yaganiriye n'itangazamakuru avuga ko ubwoba
bwamutashye ati: "Nahise mpinda
umushyitsi, ndamwegera kugira ngo ndebe ko ari muzima kuko twatekerezaga ko
twakuye umurambo we ku ruzi rwa Urra."
Asobanura uko byagenze, Mithika yavuze ko yavuye mu rugo ajya gushaka akazi gasanzwe i
Mutuati mu Majyaruguru ya Igembe. Uyu muryango ukimara kubona Mithika agarutse mu rugo, wabimenyesheje Polisi itangira iperereza ku wari warohamye ngo
bamutahure, gusa uyu muryango uzahamagarwa ku rwego rwa Nyambene kugira ngo bamenye umurambo wavumbuwe mu ruzi
nyirawo.
Uyu
muryango bivugwa ko wabonye umurambo ku mugezi ugaragaza neza umubiri nk'uwa
Mithika. Nk’uko umuyobozi w'akarere Japhet Kaindiria abitangaza ngo uyu
muryango wakoresheje KSh16,000 mu myiteguro yo gushyingura.
SRC: Zimbabwevoice
TANGA IGITECYEREZO