Chadwick Boseman, Donarld Trump na George Floyd baje mu myanya y’imbere mu byamamare byihariye Twitter mu 2020

Imyidagaduro - 08/12/2020 2:59 PM
Share:

Umwanditsi:

Chadwick Boseman, Donarld Trump na George Floyd baje mu myanya y’imbere mu byamamare byihariye Twitter mu 2020

Ku rutonde rw’inkuru zahererekanyijwe cyane muri 2020 Twitter yashyize ahagaragara, Chadwick Boseman, Donarld Trump na George Floyd nibo baje mu myaka y’imbere. Uru rutonde kandi rugaragaraho n’ibindi byamamare tugiye kugarukaho.

Inkuru y’urupfu rwa Chadwick Boseman wamamaye muri Filime ‘"Black Panther’’, ubuyobozi bwa Twitter bwatangaje ko ariyo yahererekanijwe cyane kuri uru rubuga muri uyu mwaka wa 2020. Iyi kandi ngo ni nayo nkuru ibaye iya mbere mu kugira “Likes " nyinshi kuva uru rubuga rubayeho nk'uko ubu buyobozi bwabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ukuboza 2020. 

Nyuma y'uko abo mu muryango w’iki cyamamare muri sinema tariki 28 Kanama 2020 bashyize itangazo hanze ryavugaga ko yitabye Imana ku myaka 43 azize kanseri, abakoze 'Like' kuri iyi nkuru ngo basaga miliyoni 7. Aha ntabwo tubariyemo abayihererekanije bayikuye kuri konte nyirizina ya Twitter. 


Chadwick inkuru y'urupfu rwe niyo iza ku isonga

Undi uza kuri uru rutonde ni Peresida ucyuye igihe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump. Uyu we ngo usibye gukoresha Twitter cyane yagarutsweho na benshi kuri uru rubuga muri uyu mwaka wa 2020. Yagarutsweho cyane ku bijyanye na politike y’imiyoborere ndetse n’amatora yatsinzwemo na Joe Biden. 


Kuri uru rutonde kandi hagaragaraho itsinda ry’abanyamamuziki bo muri Koreya y'Epfo 'BTS', bavuzwe cyane kuri Twitter mu muziki muri Amerika kubera uburyo indirimbo zabo zagiye zigaragaza mu myanya ya mbere mu ndirimbo zikunzwe. Iri tsinda ryashinzwe muri 2013 rifite indirimbo nyinshi zabahesheje ikuzo nka 'Boy with lov' imaze kurebwa n’abasaga miliari. 


Itsinda BTS rimaze kwigarurira imitima ya benshi ku Isi

Barack Obama nawe ngo yatumye inkuru y’urupfu rwa Kobe Bryant igarukwaho cyane kuri Twitter muri uyu mwaka. Niwe muntu wa kabiri wavuze kuri uru rupfu anyuze kuri Twitter ibi ngo byatumye iyi nkuru irushaho gukwirakwira hirya no hino. Kobe Bryant ni umukinnyi w’icyamamare wa Basketball wahitanywe n’impanuka y’indege muri Mutarama uyu mwaka. 


Bryant ntazibagirana mu mitima ya benshi

Indi nkuru yavuzwe cyane kuri Twittre muri uyu mwaka ni iy'urupfu rwa George Floyd umwirabura wapfuye aanigishijwe ivu n’umu police w’umunya- Amerika. Uyu mwirabura wiciwe muri Minneapolis inkuru ye iza ku mwanya wa 3 mu zahererekanyijwe zirebana n’umuntu ku giti cye. Nyuma yo gutabaruka hashtag #BlacklivesMatter yakoreshejwe mu kwamagana ivangura ruhu iza ku mwanya wa kabiri mu zakoreshejwe cyane kuri twitter muri uyu mwaka nyuma y'iya COVID-19 (#COVID19). 


Urupfu rw'uyu mwirabura rwababaje benshi

Umuraperi Kenya West ubuyobozi bwa Twitter nawe bwavuze ko ari umuhanzi wa Kabiri wagarutsweho cyane kuri uru rukuta rwabo. Ni nyuma y’inkuru nyinshi zagiye zimuvugwaho zijyanye no kwiyamamariza kuyobora Amerika nyuma akaza gutangaza ko abisubitse.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...