Kigali

Umuntu wa mbere amaze guhabwa urukingo rwa Coronavirus

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:8/12/2020 12:13
0

Umukecuru w'imyaka 90 abaye umuntu wa mbere wahawe urukingo rwa Coronavirus muri gahunda yo gukingira abaturage mu Bwongereza.



Margaret Keenan wujuje imyaka 91 mu cyumweru gitaha, yavuze ko uru rukingo ari "impano ya mbere nziza ahawe ku myaka ye". Yatewe urushinge ku isaha ya 06:31 GMTni ukuvuga saa mbili n'iminota 31 mu Rwanda.

Urwo rukingo yahawe ni imwe muri doze 800,000 z'urukingo rw'ibigo Pfizer na BionTech zigiye gutangwa mu Bwongereza mu byumweru biri imbere

Hateganijwe izindi miliyoni zigera kuri enye mu mpera z'ukwezi. Hubs mu Bwongereza izakingira abarenga 80 na bamwe mu bakozi bashinzwe ubuzima n’ubuvuzi - gahunda igamije kurinda abatishoboye no kubasubiza mu buzima

May Parsons ukuriye ikigo cyita ku bageze mu bazukuru ni we wakingiye Madamu Keenan ku bitaro bya Kaminuza byo mu mujyi wa Coventry.

Madamu Keenan yagize ati: "Ndumva nitaweho cyane kuba mbaye umuntu wa mbere ukingiwe Covid-19, ni yo mpano nziza cyane ya mbere y'igihe cy'umunsi mukuru w'amavuko nashoboraga kwifuza guhabwa...

"Kubera ko bivuze ko ubu noneho nshobora kugira amashyushyu yo kuba hamwe n'umuryango wanjye n'inshuti mu mwaka mushya nyuma yo kubaho ndi jyenyine mu gihe kinini cyane cy'uyu mwaka".

Yongeyeho ati: "Ntabwo nshobora gushimira bihagije May n'abakozi ba NHS [ikigo cy'ubuzima cy'Ubwongereza] banyitayeho cyane, kandi inama nagira umuntu wese wabwiwe iby'urukingo ni ukurufata - niba nshobora kurufata mfite imyaka 90, nawe bivuze ko ushobora kurufata".

 Src: VOA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND