Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Alex Muyoboke yagize ati "Isabukuru nziza y'imyaka 9 muhungu wanjye. Warakoze kuba umuhungu w'igitangaza, mu by'ukuri ntewe ishema nawe kuva igihe wavukiye. Nishimiye cyane ko uri umwana wanjye. Urabizi ko ku isi yose ni wowe soko y'ibyishimo mu buzima bwanjye. Ubundi ni wowe boss wanjye, nkuraze kumenya Imana n'urukundo kugeza ushaje. Imyaka 9 yose wambereye imfura kabiri mwana wanjye!! @mwenemuyoboke_aston ".


Muyoboke Alex ni umwe mu bagabo bagaragaza urukundo rudasanzwe ku bana babo hano mu Rwanda

Muyoboke hamwe n'umuhungu we Mwenemuyoboke Astone

Umuhungu wa Muyoboke yujuje imyaka 9 y'amavuko



Mwenemuyoboke Astone na Se Muyoboke Alex
