RFL
Kigali

Biratangaje: Wa mugabo wakundanye n’igipupe yacyambitse impeta yiyemeza kuzabana nacyo ubuziraherezo-AMAFOTO

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:7/12/2020 16:30
1


Yemwe baca umugani mu Kinyarwanda ngo icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi ariko se umuntu yavuga iki mu gihe umuntu agera aho kwifuza gushakana n’undi udafite ubuzima?.



Nyuma yo kubagezaho inkuru y’umugabo wo muri Qazaqistan wakunze igipupe ndetse akanagisaba ko bakwibanira ubuziraherezo, ubu noneho yamaze gusezerana nacyo nk'umugore n’umugabo, yiyemeza kuzabana n'iki gipupe ubuziraherezo.


Yuri yambitse Umugeni we Margo ikanzu y’ubukwe maze amwambika impeta ku mugaragaro, kuri instagramm ye Tolochko avuga ko amaranye n’umukunzi we Margo amezi 18 bakundana akaba yishimiye ko ubu noneho bagiye kwibanira ubuziraherezo.


Yuri ati ”Mu gihe twiteguraga ubukwe nari mfite ubwoba cyane, mwese murabizi ukuntu ubukwe buvuna ariko nanone twari dufite urugamba rw’abaturwanya". Aha yavuga ko mu gihugu arimo basaga n’abarwanya abakora imibonano mpuzabitsina itamenyerewe.



Ati ”Uyu munsi wa none ndatuje kuko ndi kumwe n’uwo umutima wanjye wifuza”

Src: Mirror.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwanyirigira françoise3 years ago
    Nonese n'igipupe kidahumeka?





Inyarwanda BACKGROUND