RFL
Kigali

Volleyball: Mukunzi Christophe yateye umugongo REG yerekeza muri UTB VC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/12/2020 11:55
0


Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda muri Volleyball, Mukunzi Christophe wari umaze imyaka ibiri akinira ikipe ya REG VC, yamaze gusinya amasezerano y'imyaka itatu muri UTB VC ifite intego yo gutwara ibikombe byose izakinira mu mwaka utaha w'imikino.



Mu minsi ishize byavuzwe ko uyu mukinnyi atazongera amasezerano muri REG, kubera ko batari guhuza ku masezerano mashya.

Mukunzi wakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda, arimo na Gisagara VC, yishimiye kongera gukorana n'umutoza Nyirimana Fidele n'ubundi bakoranye mu ikipe yo mu karere ka Gisagara kandi bakagera kuri byinshi.

Mu mpera z’icyumweru dusoje, ubuyobozi bwa Kaminuza ya UTB, bwashimiye ikipe y’abagabo n’iy’abagore uko izitwaye mu mwaka ushize, aho zegukanye ibikombe birindwi, mu mwiherero w'iminsi ibiri bakoreye mu karere ka Rubavu.

Mu bikombe bitanu ikipe y'abagore yakiniye yatwayemo bine birimo n’icya Shampiyona, mu gihe mu bikombe bitanu ikipe y’abagabo yakiniye, yatwayemo bitatu, inasoza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona nyuma yo gutsindwa na APR VC.

Mukunzi Christophe wageze muri REG VC mu 2018, akayisohokamo mu 2020, ashimangira ko UTB VC izamufasha kugera ku ntego ze muri uyu mukino.

Mukunzi Christophe yasinye amasezerano y'imyaka itatu muri UTB VC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND