RFL
Kigali

Rubavu: Big Boss yateguje Abanyarwanda indirimbo yatuye Ama G wigeze kumusaba ko bakorana indirimbo-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:7/12/2020 10:33
0


Big Boss ni umwe mu bagabo bamaze kumenyerwa n’Abanyarwanda kubera uburyo asetsa, ubunini bwe n’uko avuga amwe mu magambo mu buryo butangaje. Yongeye gusubira muri studio, akora indirimbo yanze gutangaza izina gusa ashimangira ko ari ndirimbo nziza yatuye Ama G The Black nk’umwe mu bigeze kumusaba gukorana indirimbo.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Big Boss yivuze ibigwi atangaza ko iyi ndirimbo nshya agiye gushyira hanze izamufasha kongera kwisubiza ikuzo yahoranye muri muzika, ndetse akagera aho atigeze agera. Yagize ati “Iyi ndirimbo yanjye umuntu nyituye mbere y’uko mvuga ikindi kintu ni Ama G The Black, nk’umwe mu bahanzi nemera kandi wigeze kunsaba gukorana indirimbo, ndamusaba kuzayumva yarangiza agategura noneho tugakorana indirimbo nziza iri ku rwego rwiza cyane.

Abanyarwanda nabo ndabasaba kunshyigikira, iyi ndirimbo bakazayumva bakayumvisha n’abandi kugira ngo ibashe kugera kure kandi ndabizi ko izabashimisha kuko niteze ko izagera ku mitima yabo. Ntabwo nahita mvuga uko yitwa mu rwego rwo kubatera amatsiko ariko bayitegure kuko ni indirimbo ikoze neza cyane”.

Uyu mugabo watsinze izina ry’iyi ndirimbo ye yavuze ko uko byagenda kose, izaba indirimbo nziza cyane ashingiye ku buryo ibyinitse ndetse irimo ‘amagabo asa n’agezweho mu matwi y’urubyiruko rw’ubu.


Twashatse kumenya igihe azasohorera iyi ndirimbo Big Boss avuga ko yamaze kurangira igisigaye ari ukuyikura muri studio ubundi akayibaha. Big Boss yasobanuye abakobwa yifuza ko bazagaragara mu mashusho y'iyo ndirimbo ye, avuga ko kuba bafite amabuno manini ari kimwe mu bibaha amahirwe yo kuzamubyinira. Iyi ndirimbo iri gukorwa na Captain P.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND